Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 Gashyantare 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana na politiki, ubutabera, umutekano n’ubuzima.
Harimo:
Urupfu rwa Dr Farmer na Joe Ritchie wayoboye RDB
Dr Paul Farmer washinze umuryango mpuzamahanga PIH (Partners in Health) wafashaga abatishoboye mu Karere ka Burera, akaba n’umwe mu bashinze Kaminuza ya Butaro, UGHE, yapfuye tariki ya 21 Gashyantare.
Ku munsi wakurikiyeho na Joe Ritchie wabaye Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ndetse wari mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azize uburwayi.
Imfu z’aba bagabo zababaje Abanyarwanda by’umwihariko Perezida Kagame, bitewe n’uruhare bagize mu iterambere ry’u Rwanda. Bafatwaga nk’inshuti z’iki gihugu ndetse bari baranahawe ubwenegihugu.
Ambasaderi Rugwabiza muri MINUSCA
Ambasaderi Valentine Rugwabiza wari uhagarariye u Rwanda mu buryo buhoraho mu Muryango w’Abibumbye i New York, tariki ya 23 yagizwe Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika ya Centrafrica buzwi nka MINUSCA.
Ambasaderi Rugwabiza wasimbuwe i New York na Gatete Claver wabaye Minisitiri w’Ibikorwaremezo, yasimbuye kuri MINUSCA umunya-Senegal Mankeur Ndiaye wari umaze kuri iyi nshingano imyaka itatu.
Muri Centrafrica kandi, Rugwabiza ni n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres.
U Rwanda n’u Burundi mu biganiro ku bakoze ‘coup d’etat’
Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi, Domine Banyankimbona, hamwe n’itsinda ry’abari bamuherekeje tariki ya 25 bagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Banyankimbona yakiriwe na mugenzi we, Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel, bagirana ibiganiro byerekeye ubufatanye mu butabera, ku ngingo zirimo amasezerano ibihugu byombi bifitanye yo guhererekanya abanyabyaha.
Baganiriye ku bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, bahungiye mu Rwanda, bikaba impamvu yatumye umubano w’ibi bihugu uzamba. Bemeranyije ko bazakomeza kuganira kuri iyi ngingo kugeza igihe bazayibonera igisubizo.
RDF na UPDF kuri FDLR-ADF
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko byashoboka ko ingabo zabo (UPDF) n’iz’u Rwanda (RDF) zazifatanya mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ya ADF na FDLR ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Gen. Kainerugaba yabitangarije umunyamakuru Arinaitwe Rugyendo mu kiganiro bagiranye, abishingiye ku makuru avuga ko bamwe mu barwanyi ba ADF baba barihuje na FDLR ubwo baraswagaho n’ingabo za RD Congo na UPDF.
Uyu musirikare ashingiye kuri gahunda avuga ko RDF ifite yo kujya guhiga FDLR, yatangaje ko byaba ari ibyiza ingabo z’ibi bihugu zifatanyije mu guhashya iyi mitwe.
U Burusiya bwatangije ibitero kuri Ukraine
Ingabo z’u Burusiya zibitegetswe na Perezida Vladimir Putin, tariki ya 24 zatangiye kugaba ibitero kuri Ukraine tariki ya 24, zifata ibice bitandukanye by’iki gihugu guhera ku byo ku mupaka nka Luhansk mu buryo bwihuse.
Ingabo z’u Burusiya ziri gukoresha intwaro ziremereye ubu ziri kurwanira mu mujyi wa kabiri munini wa Ukraine witwa Kharkiv, abaturage bakaba basabwe kuguma mu ngo mu bwihisho.
Izi ngabo bivugwa ko zisatira umurwa mukuru, ariko ngo hari kubera urugamba rukomeye hagati y’impande zombi, bitewe n’uko ari ho hari ibikorwa by’iterambere bikomeye ndetse n’abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu, barimo Perezida Volodymyr Zelensky wiyemeje kurwana aho guhunga.


