Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye guhurira mu yindi nama igamije gucubya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama iteganyijwe kubera i Luanda hagati y’itariki ya 20 n’iya 21 Kanama; nk’uko Perezidansi ya Angola yabitangaje kuri uyu wa Kane.
Inama nshya ije ikurikira ingendo Perezida JoĂŁo Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda aheruka kugirira i Kigali ndetse n’i Kinshasa.
Ni ingendo zasize Perezida Lourenço ahuye na ba Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda yanashyikirije umushinga ushobora gutuma ibihugu byombi bigera ku mahoro arambye.
Inama y’abakuru ba dipolomasi b’ibihugu byombi bazahuriramo mu cyumweru gishize byitezwe ko izibanda ku bijyanye n’uko uriya mushinga wa JoĂŁo Lourenço washyirwa mu bikorwa. Ni inama kandi ikurikira iyo bahuriyemo ku wa 30 Nyakanga yafatiwemo umwanzuro w’uko impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa Congo zigomba guhagarika imirwano.
Kimwe mu byitezwe nk’ibishobora gutuma Kigali na Kinshasa bagera ku mahoro harimo kuba uumutwe wa FDLR u Rwanda rugaragaza nk’ubangamiye umutekano warwo wasenywa, ndetse mu cyumweru gishize abakuru b’ubutasi bw’ibihugu by’u Rwanda, RDC na Angola bahuriye mu nama igamije kurebera hamwe uko uriya mutwe wasenywa.
Perezida Paul Kagame ku wa Gatatuu ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ndetse n’iy’abadepite baheruka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko RDC yatangaje kenshi ko ishaka gusenya FDLR, ariko ko ntacyo yigeze iyikoraho.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba uyu mutwe ukiriho byerekana ko amasezerano y’ububutegetsi bwa Congo yari ibinyoma kandi ko hari inyungu bufite mu gukomeza kubaho kwawo.
Icyakora yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa RDC bufite muri FDLR zidashobora mu kubonekera mu kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwabo.
Usibye FDLR, inama nshya ya Luanda kandi byitezwe ko igomba no kwibanda ku kibazo cy’umutwe wa M23 umaze imyaka irenga ibiri warubuye imirwano n’ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


