U Rwanda na Congo birasabwa gutegura ibisasu biri muri Parike y’Ibirunga

Sangiza iyi nkuru

Imiryango 11 itegamiye kuri Leta, iharanira kubungabunga ibidukikije basabye Perezida w’u Rwanda , Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanire Demokarasi ya Congo,Joseh Kabila Kabange gutegura ibisasu biri muri Parike y’Ibirunga mu gace ka Mikeno mu rwego rw’umutekano w’inyamaswa.
Iyi miryango ivuga ko itumva uburyo ibisasu byatezwe ahantu hafatwa nk’ubuhungiro bw’inyamaswa ziri mu kaga, mu ibarwa yashyizwe ahagaragara ikaba igira iti’’ Mine n’ibindi bisasu byatezwe mu gace gafatwa nk’ubuhungiro bw’Ingagi .Aya makuru yatanzwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’umuyobozi w’Ingabo za Congo(FARDC) I Goma ugaragaza ko ibi bisabu byatumye zitabona uburyo zitanga ubutabazi ubwo Kajugujugu ebyizi z’igisirikare cya Congo zafatwaga n’inkongi ubwo zari zigeze mu gace ka Mikeno ku gasozi ka Mashari ku mupaka uhuza u Rwanda ,Congo na Uganda,iki gitero kikaba cyaritiriwe Inyeshyamba’’
Radio Okapi dukesha iyi nkuru muri iyi barwa iyi miryango igaragaza ko haba inyamaswa ndetse n’ibimera muri aka gace byugarijwe.Ikaba isaba Perezida Kagame na Kabila koherezayo itsinda rishinzwe gutegura ibisasu biri muri Mikeno.
Iyi miryango ishimangira ko ubwinshi bw’ibisasu muri aka gace ka Parike yIbirunga bitashyiza mu kaga Ingagi gusa ahubwo n’abaturage bari mu nkengero .Bityo ko ari ngombwa ko abakuru b’ibihugu byombi bashyiraho gahunda ihamye ko gutegura ibi bisasu nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’iyi miryango ,Me Olivier Ndoole.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi barwa ivuga ko aka gace ka Mikeno kari mu rugabano rw’u Rwanda na Congo muri Parike y’Ibirunga ari ubuhungiro bw’Ingagi n’izindi nyamaswa mu gihe cy’umutekano muke.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *