U Rwanda na Congo byashyizeho komite ishinzwe kugenzura imicukurire ya Gaz methane

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata u Rwanda na Congo byashyizeho komite ishinzwe gukurikirana imicukurire ya gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu. Iyi komite igizwe n’impuguke 10 ifite inshingano zo gutuma habaho gucukura iyi gaz mu mutekano ku mpande zombi no kurinda abaturage baturiye Ikiyaga cya Kivu ibyago byaterwa n’icukurwa ry’iyi gaz.

Ishyirwaho ry’iyi komite rije nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono n’u Rwanda na Congo mu Ugushyingo 2015 i Rubavu ku icukurwa rya gaz methane yo mu Kivu.

Kugeza ubu igihugu cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyo ngo kikaba kitaratangira gucukura iyi gaz nk’uko radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

2011-33984-kinshasa-et-kigali-se-rapprochent-sur-le-gaz-du-lac-kivu_L

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko mu 2008 hatangijwe umushinga w’ibanze wo gushakisha megawatt 3 z’amashanyarazi agomba guturuka muri gaz methane yavanwe mu Kivu.

Kuva muri Mutarama 2016, u Rwanda rwubatse uruganda rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 25 nk’uko byemezwa na Augusta Umutoni, umwe mu mpuguke z’Abanyarwanda ziri muri iyi komite ihuriweho n’ibihugu byombi yashyizweho.

Minisitiri w’ingufu zikomoka ku mazi wa Congo, Emile Ngoy Djalajesse, yavuze ko abaturanyi b’Abanyarwanda batangiye mbere yabo ariko yizeza Abakongomani ko igihugu cyabo nacyo igihe cyacyo cyo kubyaza umusaruro gaz methane yo mu Kivu kizagera.

Umuyobozi wa Kivu y’Amajyepfo, Marcelin Cishambo, ku ruhande rwe we yibukije ko gaz methane ari ubukungu ariko ikaba n’ikibazo. Yavuze ko hari ibibazo bishobora kuvuka mu gucukura iyi gaz bihangayikishije abaturage be, bakaba bategereje kubanza kumenyeshwa igihe iyo gaz izatangira gucukurirwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *