Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Congo-Brazaville byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye by’iterambere no mu butwererane mu bya gisirikare, byifashishije ikoranabuhanga.
Itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Viruta ryari mu gihugu, abagize irya Congo ryari riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Denis-Christel Sassou Nguesso nabo bari iwabo.
Minisitiri Dr Biruta na mugenzi we, Christel ni bo basinye kuri aya masezerano nk’abahagarariye za guverinoma.
Minisitiri Biruta kuri aya masezerano ati: “Twagiranye ibiganiro byiza no kubera ibyanonosorwa mu butwererane hagati y’ibihugu byacu byombi kandi mu nzego zitandukanye. Hari ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe indege, ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu byombi, imiturire, imitunganyirize y’ubutaka ndetse no guteza imbere urubyiruko, siporo n’umuco.”
Yakomeje ati: “Mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byacu byombi, impande zombi zashyize umukono ku masezerano yandi; hari amasezerano yerekeye ubutwererane mu bya gisirikare, ubutwererane mu rwego rwa kaminuza ndetse n’ubutwererane mu byerekeye iterambere rirambye no kubungabunga amashyamba n’amasezerano yerekeye uburyo bwiza bwo gusoresha abaturage.”
Kuri aya masezerano yo gusoresha abaturage, ibihugu byombi byemerenyije ko abashoramari babikoreramo (bava muri kimwe bajya mu kindi), bajya basoreshwa inshuro imwe gusa.
Repubulika ya Congo kandi yemeye gukuriraho viza (visa) Abanyarwanda bafite pasiporo z’akazi n’abafite izisanzwe; yitezweho kongera urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi no korohereza ishoramari.
Aya masezerano yagombaga gusinyirwa muri Congo ariko ntibyashobotse. Impande zombi zafashe icyemezo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.


