U Rwanda na Cyprus mu nzira zo kurushaho gukomeza umubano

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Col Joseph Rutabana, kuri uyu wa Kabiri yashyikirije perezida, Nicos Anastasiades wa Chipre (Cyprus), ibaruwa imuha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, ahita atangira inshingano ze muri iki gihugu cy’ikirwa giherereye mu Nyanja ya Mediterane.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga, Ambasaderi Rutabana yagarutse ku bushake bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo gukomeza umubano hagati yarwo n’igihugu cya Cyprus.

Ambasaderi Rutabana akaba yasabye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi, ingufu, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’itumanaho no kwita ku buzima.

Perezida Anastasiades yashimiye ambasaderi w’u Rwanda ku nshingano nshya yahawe, amwifuriza amahirwe mu guteza imbere imibanire ya Cyprus n’u Rwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida wa Cyprus kandi yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imibanire ya kivandimwe kandi byishimira imikoranire bikunze kugirana ku rwego mpuzamahanga nko mu Muryango w’Abibumbye cyangwa mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikaba rivuga ko perezida Nicos Amastasiades yagaragaje ko guverinoma y’igihugu cye yiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda gukomeza umubano w’ibihugu byombi no kureba ahandi hantu byarushaho gukorana.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *