U Rwanda na Djibuti bifitanye imibanire ya hafi kandi bihuje imyizerere yo kuba ari ngombwa ko Afurika ikomera ikanihesha agaciro. Ibi bikaba byatangajwe na perezida Kagame muri Djibuti mu kiganiro we, na mugenzi we, Ismail Omar Guelleh bahaye itangazamakuru . Ibihugu byombi bikaba byashyize umukono ku masezerano 5 atandukanye yo kurushaho gukomeza ubufatanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Mata nibwo perezida Kagame yageze mu gihugu cya Djibuti mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, aho yagiye anaherekejwe n’umufasha we, Jeannette Kagame. Uru ruzinduko rw’akazi rukaba ruje rukurikira inama yabereye I Kigali ku kuntu ubufatanye bufite umusaruro hagati ya Djibuti n’u Rwanda bwarushaho gukomezwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Kagame yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa mu mubano n’ubuvandimwe hagati y’ibihugu byombi, ibintu avuga ko bizarushaho kuzamura ibyo ibihugu byombi byifuza ko byakorwa mu karere biherereyemo.
Perezida Kagame yavuze ko bakomeje gushishikariza gufatanya kw’ibihugu, mu rwego rwo kurushaho kuzamura ubukungu bwa Djibuti n’u Rwanda, ndetse n’ubwa akarere na Afurika yose muri rusange. Yakomeje avuga ko bakomeje gukorana mu rwego rwo kwihutisha kwishyira hamwe kw’ibihugu mu karere no ku mugabane by’umwihariko binyuze mu mavugurura arimo gukorwa muri Afurika Yunze Ubumwe. Aha tukaba twabibutsa ko perezida Kagame ari we wari wahawe inshingano na A.U. yo gutegura ibikenewe kuvugururwa .
Umukuru w’igihugu yavuze ko bahanze amaso imikoranire mu bijyanye n’ishoramari muri Special Economic Zone, mu bijyanye n’ubwikorezi mu kirere, mu bijyanye n’ikoranabuhanga no mu bindi. Ibihugu byombi ndetse kuri uyu wa Kabiri bikaba byashyize umukono ku masezerano 5 y’ubufatanye atandukanye nk’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga, ayo guteza imbere no kurinda ishoramari, gukuriraho za visa abafite passports z’abadipolomate, ay’ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi mu kirere, ndetse n’ashyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ariko, yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi butazagarukira muri izi nzego gusa, ahubwo buzanakomeza no mu zindi nyinshi ibihugu byombi bizabona ko byakuramo inyungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com







