U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaraye bishyize umukono ku mushinga wose w’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu; intambwe ikomeye ibanziriza gusinya amasezerano.
Uyu mushinga washyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho intumwa z’ibihugu byombi zari zimaze igihe zigiranira icyiciro cya kane cy’ibiganiro.
Ni ibiganiro byanitabiriwe n’intumwa z’ibihugu bya Togo, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.
Guverinoma ya Amerika biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, yatangaje ko umuhango wo gusinya ku mushinga w’aya masezerano wakurikiwe n’Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa bya politiki, Alison Hooker, n’Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos.
Ingingo zigize umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu zirimo ubufatanye mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, ubufatanye mu bucuruzi, kubaka ibikorwaremezo byo ku mipaka, guteza imbere urwego rw’ubuzima no kubungabunga pariki.
Washington ivuga ko aya masezerano nashyirwaho umukono, azafasha u Rwanda na RDC gutera imbere mu bukungu, areme amahirwe y’ishoramari, Abanyarwanda n’Abanye-Congo babonemo inyungu zitaziguye kandi amahoro aboneke mu karere.
Nk’uko yabitangaje, umusaruro w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu uzashingira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’umutekano zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Ku ngamba z’umutekano, abitabiriye iyi nama bagaragaje ko kuzishyira mu bikorwa bitari kwihuta, bemeranya ko imbaraga zikwiye kongerwa hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Washington.
U Rwanda, RDC n’abahuza bemeranyije ko kwibasirana mu buryo bwa politiki cyangwa amagambo y’ubushotoranyi bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, bityo ko impande zombi zikwiye kubyirinda.
Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wari gushyirwaho umukono tariki ya 3 Ukwakira 2025, ariko icyo gihe Perezida wa RDC yarabyanze, agaragaza ko ingingo zirebana n’umutekano zigomba kubanza kubahirizwa.


