20260622_173843

U Rwanda na RDC byemeranyije ku kwihutisha gucyura impunzi ku bushake

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, yitabiriye inama ihuriweho yahuje u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ikaba yari igamije kwihutisha icyurwa ry’impunzi ku bushake.

Iyi nama yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie.

Muri iyi nama, u Rwanda, Congo Kinshasa na YNHCR baganiriye ku buryo bwo guteza imbere gahunda yo gutahuka ku bushake, mu mutekano, mu cyubahiro kandi hashingiwe ku makuru ahagije ku mpunzi z’ibihugu byombi.

Itangazo ryasohowe nyuma y’inama rigaragaza ko u Rwanda na RDC byombi byakiriye umubare munini w’impunzi.

RDC icumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyarwanda 196,289, muri bo 75,421 bakaba barakozweho igenzura ry’ibikumwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanye-Congo 84,456.

Impande zombi zongeye gushimangira ko gutaha ku bushake ari inzira y’ingenzi mu gushakira impunzi ibisubizo birambye no kugira uruhare mu kubaka amahoro n’umutekano mu karere.

Muri iyo nama kandi, impande zombi zashimye intambwe imaze guterwa mu gucyura impunzi ziri muri RDC zisubira mu Rwanda.

Hatangajwe ko kuva muri Mutarama 2025, abantu 8,394 bamaze gutahuka mu Rwanda ku bushake no mu mutekano, harimo 2,347 bageze mu gihugu muri uyu mwaka wa 2026.

Hemejwe ko iyi gahunda igomba gukomeza, aho intego yashyizweho ari uko abantu 10,000 bazaba bamaze gutahuka ku bushake bitarenze uyu mwaka.

Ku bijyanye n’impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda, impande zombi zavuze ko gahunda yo kuzisubiza mu gihugu cyazo itaratangira.

Hanzuwe ko guhera mu Ukwakira 2026, RDC izagena uduce tw’ibanze tuzabanza kwakira abazatahuka, hashingiwe ku bushakashatsi ku bushake bwo gutaha ndetse n’amakuru ajyanye n’aho abo bantu bakomoka azatangwa n’u Rwanda.

Iyi gahunda ibaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushakisha ibisubizo ku kibazo cy’impunzi kimaze imyaka myinshi gifitanye isano n’umutekano muke n’amakimbirane yo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *