Nyuma ya Iran, Trump yaba ahanze amaso Koreya ya Ruguru?

Nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ageze ku masezerano na Irani agamije kugabanya ubushyamirane bwari bumaze amezi bututumba mu Burasirazuba bwo Hagati, ubu ibitekerezo bya Washington birasa n’ibimaze kwimukira ku kindi kibazo kimaze imyaka myinshi gihangayikishije isi: gahunda ya kirimbuzi ya Koreya ya Ruguru. Mu nama ya G7 yabereye mu […]
Starmer ni we wananiwe cyangwa u Bwongereza buri mu bibazo bikomeye?

Kuri uyu wa Mbere Sir Keir Starmer wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye kuri uwo mwanya, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yari awumazeho. Nyuma y’ubwegure bwe, ikibazo gikomeje kwibazwa n’abaturage ndetse n’abasesenguzi ni kimwe: Ese ikibazo ni Starmer ubwe wananiwe kuyobora, cyangwa igihugu cyari gisanzwe kiri mu bibazo bikomeye kurusha uko benshi babitekerezaga? Iki ni […]
RIB yavuze intandaro y’urupfu rw’umunyemari Habimana NoelÂ

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko umunyemari Habimana Noel umaze ibyumweru bibiri apfuye yazize urupfu rusanzwe, aho kuba yarishwe nk’uko byavugwaga. Ku wa 11 Kamena ni bwo nyakwigendera yapfuye aguye mu rugo rwe ruherereye ku Rebero mu karere ka Kicukiro. Nyuma y’urupfu rwe, byavuzwe ko umugore we witwa Uwizeye Marie Claire afatanyije n’uwitwa Ntihanabayo Samuel […]
U Rwanda na RDC byemeranyije ku kwihutisha gucyura impunzi ku bushake

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, yitabiriye inama ihuriweho yahuje u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ikaba yari igamije kwihutisha icyurwa ry’impunzi ku bushake. Iyi nama yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie. Muri iyi nama, u Rwanda, Congo Kinshasa na YNHCR baganiriye ku buryo bwo […]
APR FC yatandukanye n’abarimo Ruboneka

Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n’abakinnyi babiri, Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert, nyuma y’uko amasezerano yabo arangiye. Ruboneka yari amaze muri APR FC imyaka itandatu, nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Muhanga. Muri iyo myaka yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo bitandatu bya shampiyona y’icyiciro cya mbere. Ikipe ya APR FC yifuzaga ko […]
Banze ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, bahagarikwa umwaka

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo mu bikorwa byose bya Basketball biri mu nshingano zaryo mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo kutitaba ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 22 Kamena 2026, FERWABA yavuze ko aba bakinnyi banze kwitabira umwiherero […]
Shaddyboo yaraye afashwe ku ngufu?

Umunyamideli akaba na kimenyabose ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka Shaddyboo yatangaje ko yagejeje ikirego cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku musore Iradukunda Aimable, uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko ikibazo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, […]
Miliyari 300 z’Amadolari ya Amerika muri Iran: Indishyi z’intambara cyangwa amasezerano y’inyungu za politiki?

Mu gihe amasezerano mashya hagati ya Amerika na Iran akomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga, kimwe mu bintu byakuruye amatsiko menshi ni inkuru ya miliyari 300 z’amadolari zikomeje kugarukwaho cyane, bivugwa ko zizafasha Iran kongera kwiyubaka nyuma y’intambara. Ariko se, ayo mafaranga ni indishyi Amerika yemeye kwishyura Iran kubera ibyangijwe? Cyangwa ni uburyo bushya bwo […]
Keir Starmer yamaze kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Keir Starmer yeguye ku mwanya wa minisitiri w’intebe n’umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi, mu ijambo rye yavugiye Downing Street imbere y’ibiro yakoreragamo. Avuga ko icyemezo cyose yafashe mu biro cyerekeranye no “gushyira igihugu nkunda imbere” Starmer ashimira “umugore we w’igitangaza, Vic”, asobanura ko ari “urutare”, yongeyeho ko yifuza kuba “papa mwiza ushoboka ku bana banjye beza, kandi […]
Lamine Yamal yateye ikirenge mu cya Pele mu Gikombe cy’Isi

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Espagne na FC Barcelona, Lamine Yamal, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2026. Ibi byatumye yinjira mu rutonde rw’abakinnyi bake cyane bashoboye gukora ibidasanzwe bakiri bato muri iri rushanwa rya mbere rikomeye ku Isi. Yamal yatsinze igitego cya mbere cya […]
Guinée yahagaritse kohereza Zahabu idatunganyije

Guverinoma ya Guinée yafashe icyemezo gikomeye cyo kubuza kohereza mu mahanga zahabu idatunganyije, mu rwego rwo guteza imbere inganda zitunganya amabuye y’agaciro imbere mu gihugu no kongera inyungu abaturage n’ubukungu bwacyo bikura muri uwo mutungo. Perezida w’inzibacyuho, Jenerali Mamady Doumbouya, ni we watangaje iki cyemezo nyuma y’inama yahuje abakora ubucukuzi bwa zahabu ku rugero rw’inganda […]
JD Vance yihanangirije Netanyahu: Ese umubano wa Amerika na Israel uri kwinjira mu gihe gishya?

Mu gihe amasezerano hagati ya Amerika na Iran akomeje guteza impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yatanze ubutumwa bukomeye bugenewe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ndetse n’abandi bayobozi bo muri guverinoma ye. Vance yavuze ko abayobozi ba Israel bagomba kwitondera uburyo banenga Perezida Donald Trump n’amasezerano yagiranye na Iran, […]
Twirwaneho yirukanye FARDC na FDNB muri Gakenke

Umutwe wa Twirwaneho wemeje ko ihuriro ryayo na AFC/M23 birukanye iry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mu gace ka Gakenke gaherereye mu misozi miremire ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’iyi ntsinzi yemejwe na Colonel Rugabo Fidèle ukunze kugaragara cyane asobanura uko urugamba rwo mu misozi miremire rwifashe. Rugabo yanditse ku […]
Ndayishimiye ategerejwe kwa TshisekediÂ

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko yatumiwemo na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena ni bwo Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe agera i Kinshasa, nk’uko Perezidansi ya RDC yabitangaje. Ibi biro bya Perezida wa Congo […]