Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Espagne na FC Barcelona, Lamine Yamal, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Ibi byatumye yinjira mu rutonde rw’abakinnyi bake cyane bashoboye gukora ibidasanzwe bakiri bato muri iri rushanwa rya mbere rikomeye ku Isi.
Yamal yatsinze igitego cya mbere cya Espagne mu mukino yatsinzemo Arabie Saoudite ibitego 4-0, aba umukinnyi wa kabiri ukiri muto mu mateka y’Igikombe cy’Isi ushoboye gufungura amazamu y’ikipe y’Igihugu cye muri iri rushanwa.
Uwa mbere kugeza ubu wari warabikoze ni rurangiranwa Edinson Arantes do Nascimento, umunya-Brésil wamamanye nka Pelé wabikoze mu 1958.
Uyu musore w’imyaka 18 n’iminsi 343 kandi yinjiye mu itsinda ririmo Pelé na Lionel Messi, nk’abakinnyi bageze ku gitego mu Gikombe cy’Isi bakiri bato cyane.
Ibi byatumye benshi batangira kumugereranya n’ibihangange byanditse amateka mu mupira w’amaguru ku isi.
Nubwo atigeze aca agahigo ka Pelé, we wagitsinze igitego ku myaka 17 n’iminsi 293 mu Gikombe cy’Isi cya 1958, Yamal yabaye umwe mu bakinnyi bato cyane batsinze igitego muri iri rushanwa, ndetse anabigeraho ku myaka mike ugereranyije na Lionel Messi watsinze igitego cye cya mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2006.
Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko Yamal akomeje kugaragaza ubushobozi budasanzwe ku myaka ye, ku buryo ashobora kuzakomeza kwandika amateka muri iki Gikombe cy’Isi no mu myaka iri imbere.
Igitego yatsinze cyatumye izina rye rikomeza kuvugwa cyane ku rwego mpuzamahanga, ndetse benshi batangira kuvuga ko ari umwe mu bakinnyi bashobora gukurikira inzira y’ibyamamare nka Pelé, Messi na Kylian Mbappé mu mateka y’umupira w’amaguru.

