Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko umunyemari Habimana Noel umaze ibyumweru bibiri apfuye yazize urupfu rusanzwe, aho kuba yarishwe nk’uko byavugwaga.
Ku wa 11 Kamena ni bwo nyakwigendera yapfuye aguye mu rugo rwe ruherereye ku Rebero mu karere ka Kicukiro.
Nyuma y’urupfu rwe, byavuzwe ko umugore we witwa Uwizeye Marie Claire afatanyije n’uwitwa Ntihanabayo Samuel usanzwe ari umuyobozi w’uruganda Ingufu Gin Ltd baba ari bo bari inyuma yarwo, nyuma y’uko bivuzwe ko hari amashusho ya bariya bombi yaba yarashyize ku karubanda bari mu gikorwa cy’abakuru.
Ni amashusho amakuru avuga ko yafatiwe mu karere ka Rubavu, mbere y’uko nyakwigendera ayabona ayeretswe n’umwana we w’umuhungu.
Habimana kandi yapfuye mu gihe bivugwa ko ku wa 10 Kamena yari yitabaje RIB ishami rya Gikondo, yishinganisha.
Uru rwego biciye muri Dr. Murangira B. Thierry uruvugira, rwatangaje ko nyakwigendera yazize urupfu rusanzwe.
Yabwiye Igihe ati: “Ibisubizo byavuye muri RFI (Rwanda Forensic Institution) byagaragaje ko Habimana Noël yapfuye azize urupfu rusanzwe. Turasaba abantu kwirinda kwiza amakuru badafitiye gihamya.”
RIB yemeje ko uriya mugabo yazize urupfu rusanzwe, mu gihe umuryango wa se waherukaga gusubika umuhango wo kumushyingura inshuro ebyiri, utegereje ko umucyo ku rupfu rwe utangwa.


