Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuriye mu nama ya gatanu y’akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano amaze hafi umwaka asinywe n’ibihugu byombi.
Iyo nama yabereye i Washington DC ku wa 23 Mata 2026, yanitabiriwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza mu izina ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Urwego rw’uwo muryango rushinzwe ibikorwa bya buri munsi.
Itangazo rihuriwe ryasohowe n’impande zitabiriye iriya nama, rivuga ko yasize habaye ishimangira gukomeza inzira y’amahoro no kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Rivuga ko abitabiriye inama baganiriye ku ntambwe imaze guterwa kuva mu nama ziheruka zabaye muri Werurwe 2026, aho impande zombi zatanze raporo ku bikorwa byakozwe mu kugabanya ubushyamirane no kuzamura umutekano ku butaka.
Rikomeza rigira riti: “Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza gushyira mu bikorwa amasezerano no kugabanya umwuka mubi hagati yazo, hagamijwe amahoro arambye.”
Qatar iri mu bihugu bifasha mu biganiro, yatanze amakuru ku mishyikirano iri gukorwa hagati ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, abagize akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington bashima uwo muhate, banashimira u Busuwisi bwakiriye ibiganiro biheruka.
Aba bagaragaje ko “ibiganiro bya Doha bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri rusange.”
Abitabiriye inama y’i Washington kandi bongeye gushimangira ko bagomba gukomeza uwo murongo, bubakira ku byagezweho, kugira ngo amahoro arambye agerweho mu burasirazuba bwa RDC no mu karere k’ibiyaga bigari.
Leta za RDC n’u Rwanda zanashimiye abafatanyabikorwa barimo Amerika, Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Togo ku ruhare rwabo mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri aka karere.
Inama ya gatanu y’u Rwanda na RDC yabaye mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’impande zitandukanye, aho impande zirebwa n’ikibazo zigaragaza icyizere ko inzira y’amahoro ishobora gutanga umusaruro urambye mu gihe izakomeza gushyigikirwa.
Amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’u Rwanda yasinywe ku wa 27 Kamena 2025, i Washington DC.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano y’amahoro, haracyagaragara ibitaragerwaho by’ingenzi bikomeje gutinza umusaruro wuzuye w’iyo gahunda.
Birimo kibazo cyo gusenya burundu umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukorana bya hafi na Leta ya Congo Kinshasa.
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko izo nyeshyamba ziteje ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, bityo ko gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi nk’uko rubisabwa n’amasezerano ya Washington bidashoboka mu gihe uriya mutwe utarasenywa.


