Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva ku wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira ziteraniye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rw’umutekano rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ibihugu byombi byasinyanye muri Kamena uyu mwaka.
Ni inama byitezwe ko ishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku mahoro hagati ya Kinshasa na Kigali.
Iriya nama igeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira, irakurikira iyahuje intumwa z’ibihugu byombi hagati y’itariki ya 17 na 18 Nzeri. Icyo gihe ibihugu byombi byemeranyije kuri gahunda yo gushyira mu bikorwa inyandiko y’ibikorwa bigamije gusenya FDLR guhera tariki ya 1 Ukwakira.
Muri urwo rwego, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zageneye ubutumwa abarwanyi b’uriya mutwe w’abajenosideri urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bw’uko bagomba kwishyikiriza Leta ya Kinshasa cyangwa ingabo za MONUSCO.
Amakuru icyakora avuga ko nta murwanyi n’umwe wa FDLR wigeze yishyikiriza FARDC cyangwa MONUSCO.
Mu biganiro bishya by’i Washington, biteganyijwe ko Kigali na Kinshasa bagomba kurebera hamwe uko icyiciro cya mbere cyo gusenya FDLR cyagenze.
Ni icyiciro cyagombaga kwibanda ku bukangurambaga, igenamigambi, guhuza ibikorwa no guhanahana amakuru y’ubutasi yerekeye FDLR.
Iki cyiciro cyagombaga gukurikirwa n’ikindi cyo gugushyira mu bikorwa ibikorwa byihariye, birimo gusenya FDLR nyirizina, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe, no guhagarika ibikorwa bya gisirikare rimwe na rimwe byambukiranya imipaka.


