U Rwanda na Sénégal kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira, byasinyanye amasezerano atanu y’ubufatanye.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Amasezerano u Rwanda na Senegal byasinyanye arimo ayerekeye ubufatanye mu bijyanye na visa, ubuhinzi, ubuzima, serivisi z’amagereza, ndetse na Vision 2050.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wakurikiye ibiganiro byo mu muhezo byahurije ba Perezida Kagame na Faye muri Village Urugwiro.
Nyuma yo gusinya ariya masezerano Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Sénégal bisangiye indangagaciro imwe yo gushyira abaturage imbere, gutanga ibisubizo no kugendera ku cyerekezo gihamye cy’iterambere.
Yavuze kandi ko ibihugu byombi bisangiye intego yo kwigira k’umugabane, biyobowe n’ubuyobozi bubazwa inshingano n’iterambere ridaheza.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko u Rwanda rwize ko iterambere rishoboka binyuze mu gukorera hamwe no kubakira ubushobozi abaturage bwo kubigiramo uruhare.
Yunzemo ko ibiganiro yagiranye na Faye bigamije “kurebera hamwe iterambere rya Afurika n’uruhare rw’urubyiruko muri icyo cyerekezo”, ashimangira ko uruhare rw’ubuyobozi kuri ubu ari uguharanira ko urubyiruko rworoherwa no kubyaza umusaruro amahirwe rufite binyuze mu kuruha urubuga rwo guhanga udushya, ikoranabuhanga, uburyo bwiza bwo gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye.
Perezida Paul Kagame kandi yashimangiye ko u Rwanda rwishimira ubufatanye na Sénégal n’imiyoborere myiza ya Diomaye Faye.
Perezida Diomaye Faye we yashimiye Perezida w’u Rwanda, yemeza ko uruzinduko rwe rwari rugamije kunoza no kuvugurura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Faye yashimye ubushuti n’imibanire myiza y’abaturage b’ibihugu byombi, asaba ko hashyirwaho komisiyo ihuriweho igamije gufasha mu kunoza imikoranire n’iterambere rirambye hagati ya Sénégal n’u Rwanda.
Yashimye kandi u Rwanda ku buryo rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare yari ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, anaboneraho kugaragaza ko umwaka utaha igihugu cye kizakira imikino ya Jeux Olympique y’urubyiruko izabera i Dakar, guhera ku wa 31 Ukwakira – 13 Ugushyingo 2026.
Amasezerano yashyizweho umukono, yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru n’ibindi.


