U Rwanda na Zambia birishimira umubano bifitanye mu bya gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama mushya mu bya gisirikare uturutse mu gihugu cya Zambia, Brig Gen G Chibangu Tuba mu ntangiriro z’iki cyumweru yashyikirije Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe uruhushya rumwemerera guhagararira Zambia mu Rwanda.

csm_DSC_1532_3bc9613e8d
Minisitiri w’ingabo ashyikirizwa na Brig Gen G Chibangu Tuba impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye

Umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya RDF, Kimihurura. Muri uwo muhango kandi hari Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru batandukanye mu ngabo z’u Rwanda.

????????????????????????????????????

Minisitiri Kabarebe yahaye ikaze Gen Chibangu nk’umujyanama mushya wa Zambia mu bya gisirikare uje guhagararira igihugu cye mu Rwanda. Yashimye igihugu cya Zambia ku ruhare bagize mu kubaka ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda aho bagiye bafasha mu guha amahugurwa ba ofisiye ba RDF. Minisitiri Kabarebe yavuze ko RDF izirikana iyi nkunga. Yifuje ko ubufatanye ku bihugu byombi bwakaguka bukagera no ku bindi bikorwa bitari amahugurwa gusa, impande zombi zibyumvikanyeho.

????????????????????????????????????

Brig Gen Chibangu yashimye uburyo yakiriwe neza kuva ageze mu Rwanda. Yashyikirije indamukanyo n’ubutumwa yahawe na Minisitiri w’Ingabo wa Zambia abwoherereza mugenzi we buvuga ko yishimira ubufatanye mu bya gisirikare burangwa hagati y’ibihugu byombi. Brig Gen Chibangu yavuze ko igihugu cye kifuza kwagura ubufatanye by’umwihariko ko bifuza kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Nyuma yo guhura na Minisitiri w’Ingabo, Gen Chibangu yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig Gen Charles Karamba. Baganiriye ku bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere hagati y’ibihugu byombi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo ikomeza ivuga.

????????????????????????????????????
Brig Gen Chibangu yakirwa na Brig Gen Charles Karamba

U Rwanda na Zambia ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ibihugu byombi bihererekanya abanyeshuri mu mashuri makuru ya gisirikare ku mpande zombi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *