Umuhanzi Naseeb Abdul Djuma wamamaye mu muziki wa Tanzania nka Diamond Platnumz, aherutse gutangaza ko akunda u Rwanda kuko rufite ubuyobozi bwiza n’abakobwa beza.
Diamond yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 ubwo bahuraga mu minsi ishize.
Ku itariki ya 18 Kanama ni bwo Miss Jolly yagiranye ibiganiro na Diamond Platnumz, ubwo bari bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania.
Uyu mukobwa abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko ibiganiro bye n’uriya muhanzi uri mu bayoboye umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba byari bigamije kunoza imikoranire hagati y’irushanwa rishya rya Miss East Africa n’igitangazamakuru cya Wasafi Media Group gisanzwe ari icy’umuhanzi Diamond.
Mutesi Jolly yari yahuye n’uyu muririmbyi nka Visi-Perezida wa ririya rushanwa ry’ubwiza.
Uyu mukobwa aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko we na Diamond baganiye ku mushinga w’uburyo igitangazamakuru cye cyazafasha muri iki gikorwa cya Miss East Africa, cyane ko ari cyo gicumbi cy’imyidagaduro muri Tanzania.
Yagize ati: “Twahuye mu bintu byari byateguwe tuganira ku kazi. Iki cyumweru tuzabatangariza ibyavuyemo, ni abafatanyabikorwa tuzakorana na bo, muri Tanzania ugiye gukorera muri kiriya gihugu ibintu by’imyidagaduro ntukorane na bariya bantu waba wigiza nkana, kuko ni bo bafite imyidagaduro.”
Miss Jolly yakomeje avuga ko we na Diamond banagarutse ku Rwanda, akamubwira ko akunda u Rwanda ndetse ko runafite abakobwa beza cyane.
Ati: “Ikintu kimwe yavuze ku Rwanda ni uko arukunda, ni uko akunda ubuyobozi bwarwo. Ngo ni igihugu gifite abakobwa beza, ibyo ntabwo yari gusoza atabivuze.”
Irushanwa rya Miss East Africa rya 2021, rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.
Umuhango wo gutanga iri kamba uteganyijwe ku wa 26 Ugushyingo 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


