U Rwanda nta na rimwe rwigeze rudufasha_Umuvugizi wa M23

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wamaganiye kure amakuru avuga ko waba uterwa inkunga y’ibikoresho n’Igisirikare cy’u Rwanda, uvuga ko nta na rimwe u Rwanda rwigeze ruwuha ubufasha ubwo ari bwo bwose.

Ni nyuma y’amakuru yakunze gusakazwa kuva muri 2012 na bamwe mu banyapolitiki b’abanye-Congo ndetse na bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko ari rwo rwaba rutera inkunga uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Mu minsi ishize ubwo abarwanyi ba M23 bari mu mirwano n’Igisirikare cya Congo Kinshasa muri Teritwari ya Rutshuru, FARDC yongeye gushimangira ko u Rwanda rwaba rufasha uriya mutwe nyuma yo gutangaza ko hari Abasirikare barwo babiri yafatiye mu mirwano.

Ni amakuru yamaganiwe kure na Leta y’u Rwanda ivuga ko nta mpamvu n’imwe ifite yo gutera inkunga uriya mutwe.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma aganira n’itangazamakuru, yavuze ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose uriya mutwe uhabwa n’u Rwanda.

Ati: “U Rwanda nta na rimwe rwigeze rudufasha. Habe na busa…wavuze ko baduha intwaro, ese izi ntwaro zose ziri muri Congo ziva he?”

Major Ngoma yahaye umunyamakuru urugero rw’uko imitwe nka FDLR n’indi ikorera mu ntara zitandukanye za Congo Kinshasa na yo itunze intwaro.

Ati: “ADF bafite intwaro. FDLR bafite intwaro. Izo ntwaro zose ziva he? Ni mu Rwanda, cyangwa ni muri Uganda? Muri Katanga ku rundi ruhande Kyungu [GĂ©dĂ©on] afite intwaro. Rwagati mu gihugu muri Katanga imitwe yitwaje intwaro ifite intwaro. Jya hariya mu ntara ya Maniema; aba Mai-Mai bafite intwaro! Ni nde wibagiwe ko FARDC igurisha intwaro?”

Umuvugizi wa M23 yavuze ko usibye n’ibi zimwe mu ntwaro n’amasasu bakoresha ari zo abasirikare ba FARDC bata ku rugamba.

Yavuze ko abavuga ko bafashwa n’u Rwanda nta kindi baba bagamije usibye guhumisha no kuyobya abaturage, ashimangira ko intego za M23 ntaho zihuriye n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda nta na rimwe rwigeze rudufasha_Umuvugizi wa M23
    Twamaganiye babo bantu kure bakomeza kubeshyera urwanda ko rufashya M23

  2. U Rwanda nta na rimwe rwigeze rudufasha_Umuvugizi wa M23
    Twamaganiye babo bantu kure bakomeza kubeshyera urwanda ko rufashya M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *