U Rwanda ntiruhagararira M23, si umuvugizi wayo: Mukuralinda

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda yatangaje ko u Rwanda rudahagararira umutwe witwaje intwaro wa M23 mu biganiro biruhuza n’ibindi bihugu, kandi ngo ntiruyibera umuvugizi.

Mukuralinda yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, avuga ku byari byatangajwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya.

Mu kiganiro cyabanje Muyaya yagiranye n’uyu munyamakuru, yabajijwe impamvu M23 ifatirwa imyanzuro kandi ititabiriye ibiganiro nk’icyahuje abakuru b’ibihugu i Luanda muri Angola, asubiza ko nta mpamvu kuko u Rwanda “ruyifasha” ruba ruyihagarariye.

Mukuralinda yagize ati: “Guverinoma ya Congo cyangwa Umuvugizi wayo yaravuze ngo u Rwanda rwari mu biganiro mu izina rya M23. Ntabwo ari byo. U Rwanda ntabwo ruhagararira M23, kandi si umuvugizi wa M23.”

Ijambo ry’Umuvugizi wa guverinoma wungirije rishimangira iry’Umuvugizi wa M23 wabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko iyi myanzuro itareba uyu mutwe witwaje intwaro, kuko nta muntu wari uwuhagarariye muri ibi biganiro.

Inama y’i Luanda yabaye tariki ya 23 Ugushyingo 2022, ihuza abakuru b’ibihugu barimo uw’u Burundi, uwa RDC n’uwa Angola. Uw’u Rwanda yari ahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *