Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain-Tribert Mutabazi, yatangaje ko u Rwanda nta bushobozi rufite rwo kuba rwagaba igitero ku gihugu cye, ndetse ko ruramutse rubigerageje ingabo z’u Burundi “zaruvugutira nta ngorane”.
Mutabazi yabitangarije mu kiganiro Minisiteri ayoboye iheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyanitabiriwe n’abasirikare barimo ba Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi.
Iki kiganiro cyabaye mu gihe hamaze iminsi hari amakuru avuga ko mu minsi ishize u Burundi bwarunze abasirikare benshi n’ibitwaro biremereye hafi y’umupaka warwo n’u Rwanda, by’umwihariko mu ntara za Cibitoke na Kirundo.
Minisitiri Mutabazi ubwo yabazwaga niba u Burundi bwafashe iki cyemezo kubera kwikanga ko hashobora kubaho ubushyamirane hagati yabwo n’u Rwanda, yavuze ko atari ko bimeze.
Ati: “Mu busanzwe abasirikare bafite uko bakora akazi kabo. Abasirikare rero kuba ku mipaka cyangwa ntibahabe ni ibintu bisanzwe cyane. Turabamenyesha ko abasirikare b’u Burundi bakora akazi neza, bagenzura imipaka neza mu nyabune hose dukorana n’abaturage, rero nta na kimwe twikanga.”
Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi yakomeje avuga ko iki gihugu nta bwoba bw’uko cyaterwa n’u Rwanda gifite, ngo kuko kuva kera nta bushobozi rwabyo rufite.
Ati: “Kuba imipaka idihuza n’u Rwanda yarafunzwe si ukuvuga ko hariho ibijyanye n’ubushyamirane bwo kuba hari igihugu cyatera ikindi, kandi murabizi ko kuva na kera u Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora.”
Mutabazi avuga ko kurinda imipaka biri mu rwego rwo kurinda “inkozi z’ibibi” zishobora kwinjira mu Burundi zigahungabanya umutekano w’abaturage.
Yunzemo ati: “Nta bibazo bihari, nta gihugu na kimwe tubona gishobora gushyamirana n’u Burundi bakaba barwana, ariko n’uwadushotora murabizi ko Abarundi turya dukarabye, twamuvugutira nta ngorane.”



9 Responses
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
M23 iri kubica nk’ibimonyo none ngo u Rwanda uyo mu minisitiri yasetsa nuveye kuhamba nyina
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
Uwo minister ari kwikina, na m23 ibamereye nabi none ngo u Rwanda ntirwababasha, uwo muti babanze bawuvugutire m23 maze turebe
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
Hhhhhh uyu mu Min. aranshimishije muribuka igihe USA itera IRAQ? min witangazamakuru barinze bafata BAGDAD na AIR PORT ariko akavugako nibo bagenzura Bagdad? uyu nawe azabaze neza RDF yarwanye na SADEC muri DRC za 1998-2000 ZIMBABWE niyo yaguha ubuhamya nkubwije ukuriko 3 days Bujumbura yaba yavuyemo.
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
impamvu ibibazo byinshi bidacyemuka nuko batabivuga bakizingira mubya Politique:
Red TABARA itera iturutse muri DRC, kandi niho iba then ukuzuza abasirikare ku mupaka n’u Rwanda.
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
Uyu minisitiri ni nka sebuja! U Burundi bwashiriye muri RDC kandi bumazwe n’abana ba M23?!! Igisirikare cy’u Burundi kitagira na Uniform, gitagira inkweto, kigara imbunda, kitagira essance na mazout, kitagira ibyokurya nicyo ashaka kugerenya na RDF? Uwakubwira ibyo tuzi! You have nothing niko bababwiye kandi niko kuri. Ntabwo u Burundi bwarwana icyumweru kimwe butarayamanika! Murahakirizwa gusa!!
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
Nyakubahwa minister w’Iburundi icyonakubwira nuko Umwana Abona nyina yatetse ibijumba n’ibishyimbo bidakaranze, abaziko nyina ariwe uziguteka neza, Akirengagizako Harahandi bariye Amafiriti n’inkoko nyarwanda, twe turabubaha Ariko ntitubatinya.
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
Aba Barundi aho batekereje icyakura igihugu cyabo mu bukene bukabije baritekerereza intambara!!! Ubwo se bariyizeye ku ntambara? M23 yarabahondaguye mubura ayo mucira nayo mumira none muravuga u Rwanda?
Muragirango mukinge igitambaro mu maso abarundi. Namwe murabizi ko u Rwanda rubarenze cyane rwose. Abarundi nimwamagane abo bategetsi banyu babi b’imburamukoro.
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
-FLN yateye u Rwanda iturutse i Burundi, Imipaka ntiyafungwa
-FDRL yateye u Rwanda iturutse DRC imipaka ntiyafungwa
Red Tabara yateye i Burundi iturutse muri DRC; Uburundi bufunga imipaka n’ u Rwanda!!!!!!???? ntanicyo NEVA yavuze kuri DRC
Abarundi n’abanyarwanda turi abavandimwe ariko abayobozi bafite ibyo bari guhanganira twe tutanazi gusa bitugiraho ingaruka mbi.
Red Tabara ibaye aricyo kibazo Uburundi bwagakwiye kubanza bukabivugana na DRC(niho baturuka kdi niho batuye), then urwanda rukaza nyuma.
abaturage dukwiye guhumuka no kujijuka, politique n’itangazamakuru ntibiturindagize
naho ubundi niba ari RDF mushaka, muhumure ibintu nibikomeza gutya muzahura
ahaaaa nihitiraga!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
U Rwanda ntirwatera u Burundi kuko ntirwabishobora: Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi
Urwanda rurakubiye mwa barundimwe rdf yacu niba ariyo mushaka murambabaje twe ntiduterwa turatera!