U Rwanda ntirwishimiye Laure Uwase washyizwe muri komisiyo izafasha abadepite b’u Bubiligi kwiga ku bukoloni

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere, yatangaje ko yishimiye icyifuzo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi cyo gushyiraho Komisiyo idasanzwe izafasha badepite b’icyo gihugu kwiga ku mateka y’ubukoloni bw’Ububiligi mu Rwanda, Congo Kinshasa n’u Burundi; gusa igaragaza ko ihangayikishijwe no kuba akanama k’impuguke zizafasha iyo Komisiyo karimo Uwase Laure wakunze kumvikana apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akanama kashyizweho kagizwe n’abantu 10, bikaba byitezwe ko kazashyira ahabona ukuri gushingiye ku bushakashatsi ku mateka y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni bitarenze mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Mu itangazo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa mbere, yavuze ko icyifuzo cy’Inteko y’Ubwami bw’Ububiligi gisobanura “akamaro ko gusobanuka kw’amateka”, gusa igaragaza ko ihangayikishijwe n’umuntu upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi washyizwe muri iriya Komisiyo.

Iti: “Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ihangayikishijwe n’ishyirwa mu itsinda ry’impuguke zizafasha Komisiyo idasanzwe, umuntu uzwiho guhakana Jenoside, uzwiho “ubuhanga” mu kugoreka amateka ya vuba y’u Rwanda kandi akanaba mu ishyirahamwe rifite gahunda yo guhakana no gusubiramo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yavuze ko ifite amakenga ku bizava mu mirimo y’iriya Komisiyo, bijyanye no kuba irimo uriya muntu.

Laure Nkundakozera Uwase Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yikomye, yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Jambo Asbl, umuryango uhuriwemo n’abahakana Jenoside, anaba umwanditsi mukuru wa Jambo News.

Ni umukobwa wa Anastase Nkundakozera wahamijwe n’Inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe nyina Agnès Mukarugomwa yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, ubu akaba ari umuyobozi w’ikinyamakuru cyitwa Ikondera Libre.

Ishyirwa rya Uwase muri kariya kanama mu cyumweru gishize, ryakuruye impaka ndende ku bakoresha urubuga rwa Twitter, hibazwa umusaruro azatanga mu kugaragaza ukuri ku Bukoloni bw’Ububiligi muri Afurika.

Abenshi mu batanze ibitekerezo bahurije ku kuba yarahawe urwaho rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwitwa Assumpta U. Seminega yagize ati “Ababiligi bakunda mwene abo nyine. Ba bandi bahaye ingoma batagira personalité (ubumuntu). Azagende abasingize abavuge ibigwi nk’uko bisanzwe. Iyo bahitamo undi ni byo byari kuntangaza.”

Herman Gatera we yavuze ko yizeye ko ahubwo Uwase azamenyesha iyo komisiyo uruhare rwa Se Nkundakozera muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atemera, na nyina Beatrice Mukarugomwa ”Valerie Bemeriki mushya wa Ikondera Libre.”

Mu bandi bashyizwe muri ako kanama harimo Dr Zana Mathieu Etambala ukora muri Musée d’Afrique akanigisha muri KULeuven, akaba ari umuhanga mu mateka y’ubukoloni. Hari kandi Dr Gillian Mathys wigisha muri Kaminuza ya Gent, akaba umuhanga mu mateka n’umushakashatsi; Prof Elikia M’Bokolo wo muri Kaminuza ya Kinshasa, akaba umuhanga mu mateka; Anne Wetsi Mpoma, umunyamateka y’ubugeni na Musenyeri Mgr Jean-Louis Nahimana, wayoboye Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge mu Burundi.

Biteganyijwe ko abari muri iyi komisiyo bazahura n’abantu batandukanye ndetse bagakora n’ibindi bintu mbere y’uko bakora raporo ya nyuma, mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa bibaye ngombwa. Ni raporo yitezweho kuzaba inatanga ibitekerezo ku cyakorwa.

Abashyizwe muri iriya komisiyo bazakorana n’indi miryango itandukanye irebana n’ibyo bihugu, nka Geneviève Kaninda (Collectif Mémoire Coloniale), Suzanne Monkasa uyobora urugaga rw’abagore muri diaspora ya Congo mu Bibiligi, Tracy Tansia n’umwe mu bahagarariye Ibuka, impuzamiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *