U Rwanda rufite Coltan y’umwimerere kurusha n’iboneka muri RDC_Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yongeye gusubiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishinja Ingabo z’u Rwanda kuyitera kugira ngo ruyibe amabuye y’agaciro, avuga ko na rwo rufite amabuye y’agaciro kandi y’umwimerere kurusha ayo muri Congo.

Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryaba iry’imbere mu gihugu ndetse n’iryo mu mahanga.

Kuva umwuka watangira kuba mubi hagati y’u Rwanda na RDC kubera umutwe wa M23, Congo ntiyahwemye gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruwuha ubufasha.

Perezida FĂ©lix Tshisekedi mu ngendo amaze igihe akorera hirya no hino ku Isi yakunze kugaragaza ko impamvu u Rwanda ngo rwahisemo gushoza intambara ku gihugu cye binyuze muri M23 ari uko rugambiriye gusahura amabuye yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ibirego Tshisekedi anaheruka kwenyegeza ubwo yari i GĂ©nève mu Busuwisi, aho aheruka kwitabira inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri Village Urugwiro, yavuze ko kuba Congo ikomeje gushaka inzitwazo zitandukanye binyuze mu gushyira ibirego ku Rwanda biri mu kwihunza umuzi w’ibibazo ifite.

Umutwe wa FDLR umaze igihe ukorana n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ni wo u Rwanda rumaze igihe rugaragaza nka nyirabayazana w’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC ari na wo wateje umwuka mubi hagati y’iki gihugu.

U Rwanda rushyira mu majwi FDLR bijyanye no kuba uyu mutwe ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano, umugambi yanagerageje muri 2019 ubwo abarwanyi bayo bagabaga igitero mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.

Perezida Kagame yavuze ko amabuye y’agaciro Congo Kinshasa yitwaza amaze igihe kirekire, gusa igitangaje akaba nta n’icyo amarira abaturage bayo.

Yunzemo ko u Rwanda rudashishikajwe no kuyiba, bijyanye no kuba rufite ayarwo kandi y’umwimerere.

Ati: “Ayo mabuye y’agaciro amaze hariya igihe kirekire, mu by’ukuri nanibaza impamvu atagirira umumaro abanye-Congo. Kuki ntacyo amarira abanye-Congo batari mu burasirazuba bwa RDC ahubwo bari kure ya hariya? Mu by’ukuri bagirirwa akamaro n’ayo mabuye y’agaciro?”

“Hanyuma ukaza ugira uwo ushinja gutera igihugu cyawe ashaka amabuye y’agaciro. Murabizi ko dufite amabuye y’agaciro aha ngaha? Ashobora kuba ari make ku yo muri Congo, ariko dufite amabuye y’agaciro. Urebye nka Coltan bavuga, dufite Coltan nyinshi kandi y’umwimerere mwinshi kurusha uwa Coltan wasanga aho ariho hose harimo na Congo.”

Perezida Kagame yavuze ko nka Coltan icukurwa mu Rwanda usanga ifite qualité (umwimerere) ya 46%, mu gihe iyo muri RDC usanga iri hagati ya 20 na 30%.

Yavuze ko uretse Coltan na zahabu abanye-Congo birirwa baririmba na yo u Rwanda ruyifite, atanga urugero rwo mu Miyove ho mu karere ka Gicumbi.

Yavuze ko nko mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu hari ubwo umuntu yabaga yateze igico ategereje umwanzi, hanyuma bikarangira hari n’ubwo atoraguye zahabu.

Ku bwa Perezida Kagame, “inkuru zitagira umumaro’ RDC yirirwamo ni izigamije guhuza abantu umuzi nyawo w’ibibazo biyugarije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *