U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko hari umubare w’abanduye Coronavirus barembye benshi kuva iki cyorezo cyakwaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Umuyobozi wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ubu abantu 40 bari ku mashini zibaha umwuka, ingengo iteye inkeke. Ati ” Kuva mu Gushyingo 2020 hagati, abarwayi babaga barembye babaga bari hagati ya 2 na 4, ariko ukwezi n’igice ubu, ntagihe abarembye bajya munsi ya 30. Hari n’igihe twagize 50.”

Yabwiye RBA ko iyo bigeze ku kuremba, bisaba ko abaganga n’ababafasha babana n’abarwayi amasaha 24 yose kugira ngo icyorezo kitabahitana.

Nsanzimana avuga ko byitezwe ko abarwayi b’indembe bazakomeza kwiyongera kandi ko ibi biterwa n’abantu bibwira ko barwaye ibicurane kandi ari Coronavirus n’abantinda kujya ku bitaro igihe babonye ibimenyetso.

Kuri ubu mu Rwanda harabarurwa abantu 2,851 barwaye COVID-19, abapfuye bagera ku 126 n’abakize 6,974

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka
    Muyobozi,ibyo uvuga ni ukuri rwose. Ariko se,wigeze wibuka gusaba inzego bireba kugabanya kiriya giciro cyo kwipimisha ku bushake?
    None se mwaba mwarabyoroheje,ntimubimenyeshe abanyarwanda?

  2. U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka
    Muyobozi,ibyo uvuga ni ukuri rwose. Ariko se,wigeze wibuka gusaba inzego bireba kugabanya kiriya giciro cyo kwipimisha ku bushake?
    None se mwaba mwarabyoroheje,ntimubimenyeshe abanyarwanda?

  3. U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka
    Ese ubundi muyobozi wa RBC mwarebye ukuntu covid-19 yashyirwa kuri mutuel ko byakorohera buri wese kwipimisha kubushake mugihe yumvise atameze neza. Naho ubundi igiciro kiracyari hejuru Cyane yubushobozi bwacu. Murakoze.

  4. U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka
    Ese ubundi muyobozi wa RBC mwarebye ukuntu covid-19 yashyirwa kuri mutuel ko byakorohera buri wese kwipimisha kubushake mugihe yumvise atameze neza. Naho ubundi igiciro kiracyari hejuru Cyane yubushobozi bwacu. Murakoze.

  5. U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka
    Ese ubundi muyobozi wa RBC mwarebye ukuntu covid-19 yashyirwa kuri mutuel ko byakorohera buri wese kwipimisha kubushake mugihe yumvise atameze neza. Naho ubundi igiciro kiracyari hejuru Cyane yubushobozi bwacu. Murakoze.

  6. U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka
    Ese ubundi muyobozi wa RBC mwarebye ukuntu covid-19 yashyirwa kuri mutuel ko byakorohera buri wese kwipimisha kubushake mugihe yumvise atameze neza. Naho ubundi igiciro kiracyari hejuru Cyane yubushobozi bwacu. Murakoze.

  7. U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka
    Mubigo nderabuzima byose mugihugu kwipimisha ni Ubuntu wumva ibimenyetso usimbukirayo ntakibazo usanga uri positif wishyira mukato

  8. U Rwanda rufite indembe nyinshi za Coronavirus kuva yakwaduka
    Mubigo nderabuzima byose mugihugu kwipimisha ni Ubuntu wumva ibimenyetso usimbukirayo ntakibazo usanga uri positif wishyira mukato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *