U Rwanda rugiye gufasha Guinea kwinjiza serivisi za leta mu ikoranabuhanga

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’ikoranabuhanga gishinzwe kunoza imitangire ya serivisi za Leta gifasha guverinoma n’ubucuruzi mu kujyana n’ikoranabuhanga, Irembo Ltd, kigiye gukorana n’igihugu cya Guinea mu gushyira serivisi za leta mu ikoranabuhanga nk’uko amakuru agera ku Biro Ntaramakuru bya Afurika (APA) yavuye ku isoko yizewe i Kigali avuga .

Ibihugu byombi byifuza gushimangira ubufatanye mu rwego rw’ikoranabuhanga rishya ry’amakuru n’itumanaho.

Biravugwa ko Intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi(RISA), bitabiriye icyumweru cyahariwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri Guinea, igikorwa cy’iminsi itatu cyabaye kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Kamena.

Iyi nama yabaye urubuga rw’abaterankunga mu rwego rwa ICT muri Afurika kugira ngo bahuze kandi bungurane ibitekerezo.

Izi ntumwa zari zigizwe n’abahagarariye Rwanda Cooperation Initiative, Irembo, QT Software, Pivot Access and RSwitch, bose bakaba baragize uruhare rugaragara mu bikorwa bitandukanye mu cyumweru cya ICT, birimo imurikabikorwa, ibiganiro nyunguranabitekerezo, inama z’ibihugu byombi ndetse n’inama z’akazi.

Izi mbuga zatumye haba ibiganiro bifite umusaruro, biteza imbere kungurana ibitekerezo no gushakisha ubufatanye bushoboka.

Amasezerano abiri yashyizweho umukono muri iyo nama. Amwe ajyanye n’ubufatanye mu gutanga amasoko ya leta, indi ijyanye na serivise zishobora kuboneka kuri internet.

Aya masezerano yashyizeho urufatiro rukomeye rw’ubufatanye mu rwego rwa ICT no gushyira serivisi rusange za leta mu ikoranabuhanga.

Gushyira umukono kuri aya masezerano y’ubwumvikane byerekana intambwe y’ingenzi mu gushimangira ubufatanye muri ICT no guteza imbere serivisi za leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ubufatanye bushobora kuvamo amahirwe menshi cyane cyane yo kwagura Irembo ku rwego rwa Afurika.

Ishyirwaho ry’ubwo bufatanye rishingiye ku cyemezo gikomeye cyagaragajwe n’ibihugu byombi mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri Guinea muri Mata 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *