U Rwanda ni rumwe mu bihugu byamaze gutangazwa ko bigiye kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri leta ya Sudani y’Epfo ikomeje kuvugwamo ibikorwa by’ubwicanyi by’urudaca byanze kurangira guhera mu myaka yashize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2017, ko u Rwanda ruri mu myiteguro yo kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro mu ngabo za United Nations Mission (UNMISS) muri Sudani y’Epfo.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko umuyobozi w’agashami k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe kubungabunga amahoro, Hervé Ladsous atangaje ko ingabo zirimo iz’u Rwanda, Nepal ndetse na Bangladesh ziba zamaze gusesekara muri kiriya gihugu mu minsi micye.
Mu kiganiro Lt Col René Ngendahimana yagiranye na the new times dukesha iyi nkuru yagize ati “nibyo koko, hakenewe abasirikare bandi bagomba koherezwa mu butumwa muri kiriya gihugu, u Rwanda na rwo tukaba rwiteguye gutanga umusanzu wa rwo.”
U Rwanda rwari rusanzwe rufite ababarirwa mu 1,650 bari muri UNMISS, aba bakaba bazoherezwa muri Sudani y’epfo. Umun7yamabanga wa UN aherutse kubwira Perezida wa Sudani y’Epfo Kiir ko nubwo hakoherezwayo ingabo, ko ikibazo kiri muri kiriya gihugu kizakemurwa mu buryo bwa politiki kurusha uko cyakemuka hakoreshejwe imbaraga za gisirikare n’iz’amahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa uyu muyobozi yanakomeje avuga ko mu gihe ibi bitarakemuka, abandi basirikare bo mu karere bageze ku bihumbi 4 bakenewe ngo babe bacunga umutekano muri kiriya gihugu.
Ibibazo by’umutekano mucye muri Sudani y’Epfo bimaze imyaka itari micye bikaba bimaze guhitana imbaga guhera muri 2011, mu gihe abandi bari mu buhungiro kubera ubwicanyi bukorerwa abasivile n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


