U Rwanda rugiye kwakira abimukira 500 baturutse muri Libya

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda na Libya biri gukora ku mugambi wo kwimura abimukira Magana bafungiye mu bigo byo muri Libya bakazanwa mu Rwanda nk’uko byemejwe na bamwe mu bayobozi.

Diyana Gitera, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yabwiye The New Times ko u Rwanda u Rwanda rurimo kwiga ku gitekerezo cy’abafatanyabikorwa cyo gukura abimukira muri Libya.

Yavuze ko u Rwanda ruzakira abimukira 500 nk’uko Perezida Kagame yabyiyemeje mu mpera za 2017.

Ibi Perezida Kagame yabyemeye nyuma y’aho amakuru agiriye hanze y’ibihumbi by’abimukira b’Abanyafurika baheze muri Libya bananiwe kwambuka Mediterane ngo bajye i Burayi.

Gitera yongeyeho ko igihe cya nyacyo aba bazazanirwa mu Rwanda kizemezwa nyuma. Ni nyuma y’uko mbere hari hatangajwe ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira 30,000.

U Rwanda kandi rwafashe icyemezo cyo kwakira aba banyafurika biganjemo abakomoka mu burengerazuba bw’umugabane nyuma y’aho hahishuriwe ko bari gucuruzwa ku mugaragaro nk’abacakara muri Libya.

Gitera yasobanuye ko iki gikorwa kizaterwa inkunga na Afurika Yunze Ubumwe ibifashijwemo n’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi, HCR.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *