U Rwanda rufite abasirikare 5000 mu butumwa bw'amahoro bwa UN

U Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 60 rumaze muri UN

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rurizihiza imyaka 60 rumaze rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye (UN) tariki ya 24 Ukwakira 2022, rwishimira ibyagezweho ndetse n’amasomo rwigiye mu mikoranire yarwo n’uyu muryango.

Umuhango wo kwizihiza uyu munsi uzabera mu mujyi wa Kigali, uzakurikirwe n’igikorwa cyo gutera ibiti by’imbuto mu karere ka Huye na Musanze muri gahunda y’umuganda ngarukakwezi uzaba tariki ya 29 Ukwakira.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza uyu munsi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta yashimye urwego ubufatanye bw’iki gihugu na UN buriho, yizeza ko kizakomeza gutanga umusanzu wacyo nk’umunyamuryango.

Minisitiri Biruta yagize ati: “Turashimira ubufasha UN iha igihugu cyacu no kuba ikarishya ubufatanye ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda ruzakomeza gushimangira ubufatanye bwacu mu gukemura ibibazo rusange duhuriyeho mu nzego zirimo imibereho n’ubukungu, uburinganire,

kurinda amahoro, kurinda uburenganzira bw’impunzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi byinshi. Isi ikeneye ubufatanye buhoraho kandi bunoze hagati y’ibihugu kandi u Rwanda ruzatanga umusanzu warwo.”

Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojielo, yashimye ubufatanye bw’Abanyarwanda mu guteza imbere iki gihugu, yizeza ko imikoranire y’iki gihugu n’uyu muryango izakomeza kugira ngo intego impande zombi zihaye zizagerweho.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa UN kuva tariki ya 18 Nzeri 1962, hashingiwe ku mwanzuro wafatiwe mu nama y’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano muri Nyakanga uwo mwaka.

Kuva ubwo, iki gihugu cyakoranye na UN mu nzego zitandukanye. By’umwihariko ku rw’umutekano, ni cyo gihugu cyohereje abashinzwe umutekano benshi mu butumwa bw’amahoro barimo abasirikare 5000 n’abapolisi.

U Rwanda rufite abasirikare 5000 mu butumwa bw'amahoro bwa UN
U Rwanda rufite abasirikare 5000 mu butumwa bw’amahoro bwa UN

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *