Igihugu cy’u Rwanda rwizeye kwinjira mu rubuga rw’ibihugu bicukura peteroli ku Isi, aho ruteganya kwifatanya n’amasosiyete ya Peteroli na gaz mu cyiciro gitaha cyo gushakisha peteroli mu Kiyaga cya Kivu.
Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, Francis Gatare, ngo u Rwanda rwatangiye icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi bugamije kugerageza ibinyabutabire biri mu Kiyaga cya Kivu bishobora kubyara peteroli nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bloomberg.
Mu mpera z’amagerageza ya kabiri urushijeho kujya ikuzimu leta y’u Rwanda izafata icyemezo cyo gutumira abashoramari bigenga ngo batere inkunga inyigo zo gushakisha peteroli.
Icyo gihe nk’uko bikomeza bbitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, ngo igihugu kigomba kuba cyafashe umwanzuro kuri iki kibazo bitarenze impera z’uyu mwaka. U Rwanda rusanzwe rucukura gaz methane mu Kiyaga cya Kivu gituranye n’Ikiyaga cya Albert, aho Uganda imaze kubona litiro zisaga miliyari 6 za peteroli.
U Rwanda nk’igihugu gikura ahanini amafaranga y’amadovize mu buhinzi nk’ubw’ikawa n’icyayi ndetse no mu bukerarugendo, rukaba ruteganya kongera aho rukura aya mafaranga mu bucukuzi bwa peteroli n’amabuye y’agaciro.


