U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni ibihugu bifitanye amateka maremare. Ingabo z’u Rwanda zafashije Laurent Desire Kabila guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko tariki ya 17 Gicurasi 1997, agenda ahungira mu tundi duce twâigihugu harimo na Kinshasa, nyuma ajya muri Togo, avamo ajya muri Marroc, ari na ho yapfiriye.
Kwibaza iki kibazo kiri haruguru, navuga ko nkibajije nkererewe bitewe na bimwe mu byagiye biranga amateka yâibihugu byombi, mbere ndetse nâubu.
Abaturage bâibi bihugu byombi iyo bashaka kugenderana bambukira ku mipaka ya Gisenyi mu majyaruguru , Rusizi 1 na Rusizi 2 mu majyepfo. Abanyura i Gisenyi ni abava mu Rwanda nâabaturuka mu migi nka Goma muri RD Congo. Abanyura kuri za Rusizi 1 na 2, abenshi baturuka mu mugi wa Bukavu, abo mu Rwanda abenshi ni abatuye mu Burengerazuba bwâigihugu.
Nibaza icyo u Rwanda rwaba rupfa na bamwe mu benegihugu ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nshingiye ku rwango biganjemo abanyapolitiki batavuga rumwe nâubutegetsi bagaragaza ku Rwanda muri iki gihe.
Mu mateka ya hafi, ndibuka ubwo Laurent Nkunda wayoboye ishyaka rya CNDP nâingabo ze bahanganaga nâingabo zâigihugu, barafashe tumwe mu duce twâuburasirazuba bwâigihugu, kugeza ubwo Bosco Ntaganda wayoboye ibitero byâiri shyaka ryari ryamaze gukora umutwe wa M23 na we yazaga mu 2012, abavuga Ikinyarwanda baribasiriwe, hakaba nâubwo bafatirwaga imitungo. Ibitero byari biyobowe na Gen. Ntanganda na Gen. Nkunda byavugaga ko biri kugirwamo uruhare nâu Rwanda, yewe ngo nâaba babiri ubwabo ni Abanyarwanda.
Mu gihe ingabo za RD Congo (FARDC) zatangije ibitero bigamije kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba yâuburasirazuba bwâigihugu, yaba ikomoka imbere no mu gihugu ndetse nâituruka mu mahanga nka AFD yaturutse muri Uganda, FDLR igizwe nâAbanyarwanda, CNRD na yo igizwe nâabaturuka mu Rwanda (iyi yarashegeshwe cyane), Red Tabara mu Burundi nâindi myinshi, Adolphe Muzito ati: â Icyakemura ikibazo cyâumutekano muke mu gihugu cyacu ni ugutera u Rwanda, tukarwiyomekaho.â
Amagambo ya Adolphe Muzito usanzwe ari umuhuzabikorwa wâihuriro ryâamashyaka atavuga rumwe nâubutegetsi bwa RD Congo, LAMUKA yamaganiwe kure na Jean Pierre Bemba uyoboye ihuriro ndetse na MoĂŻse Katumbi.
Yababaje Abanyarwanda bayumvise, bamwe bamufata nkâufite ikibazo mu mutwe, abandi bati: â Ubundi se bafite ubushobozi bwo komeka u Rwanda ku gihugu cyabo?â Abanyarwanda benshi batutse Adolphe Muzito (wigeze kubaho Minisitiri wâIntebe), bamuhora ubu butumwa bafashe ko bwabuze ubushishozi.
Ntibyarangiriye aho kuko ubwo Martin Fayulu aherutse kugirira uruzinduko mu mugi wa Beni. Tariki ya 30 Ukuboza 2019 yavuze ko hari umugambi Joseph Kabila ayoboye, ugamije gucamo ibice RD Congo. Ngo Abakongomani bâAbagambanyi, u Rwanda, Uganda, u Burundi, Leta Zunze Ubumwe zâAmerika,Ubufaransa nâUbubiligi na byo biri inyuma yâuyu mugambi.
Ibyâuyu mugambi wo gucamo ibice RD Congo, igice kimwe kikomekwa ku Rwanda wavuzwe kandi na Cardinal Fridolin Ambongo ubwo yavaga mu ruzinduko muri Beni na Butembo, yatangarije itangazamakuru tariki ya 2 Mutarama 2020 ko hari abavuga Ikinyarwanda nâIkigande bari koherezwa muri Congo muri gahunda yo kunoza umugambi.
Ati âBiragaragara iyo uri aho bibera. Ibiba bigaragaza neza ko intego yâiyo myitwarire yose, ari ugucamo ibice igihugu cyacu..ibyo bigaragarira mu gusimbura abaturage bahunze basimbuzwa muri rusange abaturage bavuga Ikinyarwanda cyangwa Ikigande.â
Umuhanzi wamamaye muri Afurika, byâumwihariko muri RD Congo, Koffi Olomide, ubwo yaganiraga nâAbanyamakuru bâAbakongomani baba muri diaspora tariki ya 3 Mutarama 2020, yavuze ko hari amasezerano yâamayobera bamwe mu bayobozi ba RD Congo bagiranye na bamwe bo mu Rwanda, agamije komeka igice kimwe ku Rwanda. Yavuze ko bagomba kuyasesa kuko ngo: â Abaturage bâAbanyarwanda batatuma Abakongomani barira.â
Zacharie Badiengila uzwi nka Ne Muanda Nsemi yashinze ishyaka rya politiki rigendera ku mahame yâiyobokamana ryitwa Bundu dia Kongo, cyangwa ihuriro rya Congo. Aherutse kwitangaza nkâUmukuru wâIgihugu, kuko ngo âPerezida FĂ©lix Tshisekedi ategekera igihugu ku mabwiriza yâu Rwanda kubera ko umufasha we, Denise Nyakeru ari Umunyarwanda.â
Ne Muanda yatangaje ibi tariki ya 4 Mutarama 2020 i Kinshasa aho yita mu ngoro ye iherereye mu ntara ya Kongo Central. Icyo gihe yahaye Joseph Kabila amasaha 72 ngo abe yavuye mu gihugu, gusa impamvu yo kumwirukana kwe ntiyatangajwe.
Amagambo nkâaya yagarutse ku mbuga nkoranyambaga za RD Congo, ubwo hari amashusho yashyirwaga ahagaragara, yasobanuwe ko Vital Kamerhe wiyamamarije kuyobora igihugu mu 2011, ubu akaba ari umuyobozi wâishyaka rya UNC (Union for Congolese Nation), yatanze inka 30 mu bukwe bwâumuhungu wa Gen. James Kabarebe, Sunday Kabarebe bivugwa ko bwabaye tariki ya 4 Mutarama 2020.
Mu butumwa butandukanye bwatanzwe kuri aya mashusho, bamwe bagaragaza ko ari uguhongera umwanzi, bajyanishije nâibyo u Rwanda rumaze iminsi ruvugwaho muri RD Congo.
Mu minsi ishize, ubwo havugwaho ku bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge muri Minembwe [bamwe bagereranyije na jenoside], hari amajwi menshi yagiye hanze ashishikariza kubatsembaho kuko ngo ari âAbanyarwanda baba muri RD Congoâ.
Iki kiri mu bibazo bikomeye byakurura umwuka mubi hagati yâabaturage bâibihugu byombi. Ubu bwicanyi bwavuzweho kuba inyuma yâabarimo Gen. Maj. Yakutumba uyoboye umutwe wa Mai Mai wavugaga ko Abanyamulenge ari Abatutsi; ibintu Abanyarwanda batifuza na gato kongera kumva kuko aho byabagejeje mu 1994 na mbere kuva mu 1959 barabizi.
Ibitero byagabwe ku Banyamulenge, batwikirwa amazu, amatungo yabo arimo inka aranyagwa, araribwa, barishwe, abandi barakomereka, benshi byavuzwe ko bataye nâingo zabo.
Ku kibazo cyo kohereza abavuga Ikinyarwanda muri RD Congo, Umunyamabanga wa Leta yâu Rwanda muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga, Amb. Oliver Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera intambwe mu miyoborere, ubukungu nâibikorwaremezo, rudashobora kohereza abaturage bacyo muri RDC.
Kuva mu mateka y’u Rwanda na RD Congo, si ubwa mbere twumvishe abacikwa cyangwa bakomeje bakavuga u Rwanda nabi, gusa ubu birihariye bitewe n’ab’ingeri zitandukanye bari guhuriza ku ngingo imwe. Tugire icyizere ko birangirira mu magambo, umubano w’ibihugu byombi ugakomeza ugakura mu buryo bwiza nk’uko Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bagaragaje ko ari byo bifuza. Iby’uko u Rwanda rwaba ruri mu mugambi wo gucamo ibice RD Congo, ababivuga niba batagamije kugaragaza nabi umuturanyi, nibagaragaze ibimenyetso cyangwa se niba ntabyo, bavuge ko nta shingiro bari bafite. Abanyarwanda bifuza ko u Rwanda rubaho neza kandi rubanye neza n’abaturanyi.



2 Responses
U Rwanda rupfa iki na bamwe mu Bakongomani?
Kuki utibaza igituma DRC ifite ikibazo ku mupaka ihuriyeho na Uganda, Rwanda na Burundi gusa, uzi ko ifite imipaka n’ibindi bihugu 7 , Anhola,Zambie,Tanzanie, Soudan, RĂ©publique Centre Africaine,Congo Brazzaville. Ikibazo cy’abanyamulenge gihora giteza imbogamizi muri DRC gituruka he kuki mutakibwira abasomyi? Inzu z’i Kigali ngo zimwe zivuga ilingala byaba biva kuki? FARDC (Forces Rwandaises DĂ©ployĂ©es au Congo) bakora iki ku butaka bwa Congo? Ibi byose nibyo bituma abantu babibasira.
U Rwanda rupfa iki na bamwe mu Bakongomani?
Kuki utibaza igituma DRC ifite ikibazo ku mupaka ihuriyeho na Uganda, Rwanda na Burundi gusa, uzi ko ifite imipaka n’ibindi bihugu 7 , Anhola,Zambie,Tanzanie, Soudan, RĂ©publique Centre Africaine,Congo Brazzaville. Ikibazo cy’abanyamulenge gihora giteza imbogamizi muri DRC gituruka he kuki mutakibwira abasomyi? Inzu z’i Kigali ngo zimwe zivuga ilingala byaba biva kuki? FARDC (Forces Rwandaises DĂ©ployĂ©es au Congo) bakora iki ku butaka bwa Congo? Ibi byose nibyo bituma abantu babibasira.