U Rwanda rurahakana kubuza Abarundi baturiye umupaka kwinjira bakoresheje indangamuntu – Yavuguruwe

Sangiza iyi nkuru

Guhera kuri uyu wa Gatanu, amakuru ava mu Burundi aravuga ko u Rwanda rwangiye abaturage b’Abarundi bo mu makomini yegereye umupaka w’u Rwanda kwinjira mu Rwanda bakoresheje indangamuntu gusa nk’uko byari bisanzwe, aho bivugwa ko kuri ubu Umurundi ushaka kwambuka yinjira mu Rwanda ari gusabwa ibindi byangombwa birenze indangamuntu nk’uko tubikesha kimwe mu binyamakuru byo mu Burundi. Ibi ariko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwabihakanye ruvuga ko nta murundi wabujijwe gukoresha indangamuntu yinjira mu Rwanda.

Abacuruzi baciriritse bo mu makominini nka Rugombo na Mugina, zo mu Ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, ngo bangiwe kwinjira ku butaka bw’u Rwanda gushorayo ibicuruzwa byabo bakoresheje indangamuntu gusa.

Mu gihe ngo nta mpamvu yatumye iki cyemezo uruhande rw’u Rwanda rwatanze, ngo ubu Umurundi ushaka kwinjira mu Rwanda arasabwa kwerekana impapuro z’inzira nka CPGL, Laisser-passer cyangwa passport nk’uko SOS Media yo mu Burundi yabitangaje.

Byavugwaga rero ko kuri ubu abacuruzi bo mu Burundi bari gusaba abayobozi b’igihugu cyabo gukora ibishoboka byose bagasubiza ibintu mu buryo, mu gihe abayobozi bo ku rwego rw’intara bo batangaje ko bagiye gushakira umuti iki kibazo.

Gusa, nyuma yo kumva aya amakuru, hari andi twamenye ava ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi avuga ko abaturage b’Abarundi bo mu duce twegereye umupaka cyane cyane muri Komini ya Rugombo bakoresha indangamuntu bakinjira mu Rwanda bagatembera muri Bugarama ndetse na Rusizi nta kibazo, mu gihe nyamara ngo Abanyarwanda bo batanemerewe kwinjirira ku ndangamuntu gusa mu Burundi.

Twashatse kumenya kandi icyo urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rubivugaho, maze Yves Butera, ushinzwe ibijyanye n’amakuru muri uru rwego, ahakana aya makuru, avuga ko nta Murundi uturiye umupaka wigeze ubuzwa kwinjira mu Rwanda akoresheje Indangamuntu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nta wabura kuvuga ko ibi byose ari ingaruka z’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi kuva mu 2015 ubwo u Burundi bwatangiraga gushinja u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika perezida Nkurunziza ku butegetsi. umubano wagiye urushaho kumera na bi kugeza n’aho muri Kanama uyu mwaka wa 2016 u Burundi bufashe icyemezo cyo gukumira ibicuruzwa biva cyangwa byinjira mu Rwanda. Icyemezo cyanenzwe muri EAC ndetse n’abaturage bo mu Burundi bacururizaga ibicuruzwa byabo mu Rwanda barabinenga nyuma yo kubona umusaruro wabo ubaboreraho barabuze aho bawugurisha.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *