U Rwanda kuri ubu rwibasiwe n’imiryango ya sosiyete sivile itandukanye kubera ko ruherutse kwivana mu masezerano y’Urukiko Nyafurika ku burenganzira bwa Muntu n’Abaturage rufite icyicaro I Arusha muri Tanzania.
Mu itangazo iyi miryango yashyize ahagaragara iyi miryango ivuga ko kwikura muri uru rukiko ku Rwanda ari ugusubira inyuma mu kurinda uburenganzira bwa muntu mu gihugu no muri Afurika.
Iyo miryango yanenze icyemezo cy’u Rwanda harimo African Centre for Justice and Peace Studies (ACJPS) wo muri Sudani, Africa Coalition Association for Justice, Peace and Democracy (AJPD) wo muri Angola, na Association Malienne des Droits de l’Homme (AMDH) wo muri Mali .
Indi harimo Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure (Association rwandaise pour la Défense des droits de la personne et des libertés publiques (ADL)), Association Tchadienne pour la Promotion et la Défense des droits de l’Homme (ATPDH) wo muri TChad, Centre for the Study of Violence and Conciliation (CSVR), wo muri Afurika y’Epfo ndetse abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda.

Iyi miryango ivuga ko ubushobozi ku bantu n’imiryango itegamiye kuri leta bwo kugeza ibirego muri uru rukiko bigabanya cyane inzitizi zo kurega ku barokotse n’abakorewe ihonyorwa ry’uburenganzira bwabo bifuza ubutabera kandi bikongerera urukiko ubushobozi bwo gusohoza inshingano zarwo.
U Rwanda rwari rwabanje gushimirwa kuba kimwe mu bihugu bya mbere byemeye ubutabera bw’uru Rukiko rwa Afurika bwo kwakira ibirego by’abantu n’imiryango itegamiye kuri leta nta handi banyuze ariko nyuma u Rwanda ngo ruza kwanga iyi ngingo ya 34 y’amasezeerano y’uru rukiko.
Muri 2013 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano n’urwo rukiko ko Umunyarwanda ku giti cye cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bashobora gutangamo ikirego kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano cyaje nyuma y’uko hari uwahamijwe ibyaha bya Jenoside agahunga, nyuma akagendera kuri ayo masezerano agahabwa umwanya n’urukiko nk’Umunyarwanda wahutarijwe uburenganzira bwe.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru mu ntangiriro za Werurwe, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko kuva mu ariya masezerano ari ibintu byari bimaze igihe bitegurwa, nubwo kuvamo ari bwo byari bibaye.
Yagize ati “Ntaho bihuriye no gushidikanya ku rukiko ubwarwo, bishingiye ku mikorere (process), imikorere yo kurenga izindi nzego ziriho, ndetse zakabaye zikemura ikibazo. Bitari uko bidatanga igisubizo cya ngombwa gusa, ahubwo harimo no kuba iyo mikorere idahesha agaciro izindi nzego turimo kubaka.”
Yakomeje avuga ko iriya mikorere ituma ibibazo bijya mu zindi nzira bitakabaye binyuramo, kandi ngo kwemera ko ibyo bikomeza kuba byaba bishyira ugushidikanya ku nzego ziriho zakabaye zikemura cya kibazo, aho kuba ku rundi ruhande rwakabaye ahubwo rushidikanywaho.
Imiryango inenga leta nk’uko iyi nkuru dukesha Dailynation ikomeza ivuga, ivuga ko ibi bibangamiye ikomezwa ry’inzego zirinda uburenganzira bwa muntu mu karere
Iyi miryango yaboneyeho guhamagarira Afurika Yunze Ubumwe ndetse na leta zo muri Afurika ziyemeje guteza imbere uburyo bwo kurinda uburenganzira bwa muntu, kwifatanya nayo mu gusaba u Rwanda ko rwakwisubira ku cyemezo rwafashe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



