Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari mu gihugu cya Ethiopia aho yitabiriye inama ya ba minisitiri ba A.U igiye kwiga ku kijyanye n’amatora y’abagize komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe harimo ugomba gusimbura Nkosazana Dlamini Zuma. Mbere y’iyi nama ariko yabanje kwakirwa na mugenzi we wa Ethiopia, Dr Tedro Adhanom baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ethiopia, Minisitiri Mushikiwabo yagejeje kuri mugenzi we icyifuzo cy’uko Ethiopia yafungura ambasade mu Rwanda.
Rwandan Foreign Minister offered her official request to Ethiopia to open its Embassy in Kigali @DrTedros @TayeAtske pic.twitter.com/oU4BrbORX5
– Ethiopian Diplomacy (@mfaethiopia) April 4, 2016
Aba bayobozi kandi baganiriye ku bintu bitandukanye bifitanye isano n’ibibazo byugarije umugabane wa Afurika muri rusange, aho ibihugu byombi bivuga ko byiyemeje kugira icyo bikora ngo umugabane wa Afurika urusheho kumera neza.

Twababwira ko biteganyijwe ko Inteko Rusange itaha ya Afurika Yunze Ubumwe izabera i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena muri uyu mwaka ari nayo izatorerwamo abagize komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe. Iyi nama ikaba izabera muri Kigali Convention Centre ari nayo nama ya mbere iyi nyubako yakiriye mu kuyifungura ku mugaragaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



