GiuSdMRW8AAJPy0

U Rwanda rurateganya kuzaba rwaranduye kanseri y’inkondo y’umura mu 2027

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yemeje ko u Rwanda rwiyemeje kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu 2027, Imyaka itatu mbere y’intego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryihaye yo kuba yaranduye iyi kanseri ku Isi mu 2030.

Nsanzimana yashimangiye ko iyi ntego izagerwaho hifashishijwe imbaraga rusange. Kanseri y’inkondo y’umura ikomeje kuba imwe mu mpamvu zitera impfu ziterwa na kanseri mu bagore mu Rwanda. Buri mwaka, hamenyekana hagati ya 600 na 800 y’abantu bayandura, hapfa abantu bagera kuri 600.

GiuSpYWWIAAchkt

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda na gahunda ya gatanu y’ingamba z’ubuzima, ku wa Gatandatu, itariki ya 1 Gashyantare, Nsanzimana yagaragaje akamaro ko kwiyemeza no gufatanya n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo bagere ku ntego bihaye.

Ati: “Uyu ni umwanya udasanzwe wo gushimangira ibyo twiyemeje ku muryango muzima utarwaye kanseri y’inkondo y’umura. Nidukomeza kwiyemeza, iyi ntego izagerwaho ”, akomeza avuga ko uturere tumwe na tumwe nka Gicumbi, tumaze gutera intambwe igaragara mu kurandura iyi kanseri.

Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwagize ibyo rugeraho, byakuyeho bimwe mu bibazo by’ingutu byangiza ubuzima, birimo gukumira ubwandu bwa virusi itera sida ku babyeyi no ku bana ndetse no kurwanya Hepatite C.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *