Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite tariki ya 8 Ukwakira 2021 yemeje umushinga w’itegeko rivuguruye rigenga urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, aho nta gihindutse amasomo kuva ku rwego rw’amashuri abanza kugeza ku rwa kaminuza n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yajya atangirwa mu magereza.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Ambasaderi Solina Nyirahabimana asobanura ko iri tegeko ryazashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abafungiwe muri za gereza bamaze gukatirwa, ku buryo mu gihe bazaba bafunguwe, batanga umusanzu mu kwiyubaka no kubaka igihugu, bakisanga mu bandi.
Gusa hari bamwe mu badepite batumva ukuntu abamaze gukatirwa bahabwa amasomo ya kaminuza kuko ngo byaba bisa no kubahemba aho kubahanira ibyaha bahamijwe.
Hon. Ndagijimana Léonard mu nkuru dukesha The New Times, yavuze ko iri tegeko ryatuma abakora ibyaha biyongera kugira ngo babone amahirwe yo kwigishwa aya masomo. Ati: “Abantu bashobora gukora ibyaha bazi ko bazafungwa imyaka itanu, bagafungurwa barangije amasomo ya kaminuza, bagahabwa impamyabumenyi, maze bagasaba akazi.”
Rukurwabyoma John we abona ko iri tegeko ryazatuma amagereza aba ahantu heza ko kuba kurusha hanze, abantu bagakora ibyaha nkana kugira ngo bayafungirwemo. Yasabye ati: “Dukwiye kugereranya tukareba ko twatanga serivisi nziza muri gereza ariko mu buryo hataba heza kurusha hanze.”
Ambasaderi Nyiransabimana yavuze ko bidakwiye ko hashingirwa ku butabera buhana gusa kuko bibaye bishyizwe imbere byonyine, byatuma abahamwe ibyaha bitwara nabi mu gihe baba barekuwe, bakishora mu bibindi byaha.
Yagize ati: “Ibi biri mu murongo mushya wa politiki yo guhana. Igihano ni ihame ariko se twatanga ibihano dute ku buryo mu gihe bafunguwe, batakongera kwishora mu byaha, cyangwa se bakagateza ibibazo muri rubanda baba basubijwemo?”
Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ibifitiye ubufasha izafata icyemezo cya nyuma kuri iri tegeko. Ishobora kuryemeza cyangwa ikaryanga.

6 Responses
U Rwanda rurateganya kwigisha amasomo ya kaminuza mu magereza
Ibi bintu ni ukubyitondera cyaaanee.
Hakwiye kubanza kwemeza abazahabwa ayo mahirwe kuko abanyabyaha ntibakwiye guhembwa ibyo abandi babuze nya cyaha bakoze.
Gereza si igihembo ni ahantu ho guhanirwa.
Ubwo ntihagombye kumva icyo avbaturage babivugaho binyuze muri kamarampaka (Référendum) !!!
Abantu basigaye bica abandi ngo nta gihano cy’urupfu kiriho, none ngo bajye bakora ibyaha bahembwe bourses zinyuze muri gereza !

Ntabwo iryo tegeko abadepite bazaryanga ntabwo birabaho mu Rwanda , cyakora bashobora gusaba ko hari ibikosorwa

Birakwiye ko abagororwa bakwigishwa kuko yobageze hanze kwisanga mubandi birabagora naho abavugako arigihembo ntabwobatekereje kuterambere rya abagororwa numusanzubatanga mukubaka igihugu mugihe batashye