Umuyobozi w’Inzu Ndangamurage z’U Rwanda(INMR), Amb. Robert Masozera yatangaje ko U Rwanda rwifuza kuvugana n’Ubudage kugira ngo harebwe uburyo uduhanga 986 tw’Abanyarwanda tuba muri iki gihugu twagarurwa.
Amb. Masozera avuga ko bamaze kuvugana n’Ububiligi ndetse bukaba bugiye kugarura ibimenyetso ndangamateka birimo amafoto, indirimbo, n’ibindi bitandukanye kandi ko biteguye kuganira n’igihugu cy’Ubudage kuri iyi ngingo.
Masozera yagize ati” Dukwiye gushyiraho itsinda ry’abatekinisiye rihuriweho kugira ngo hasuzumwe ibi bisagazwa by’abantu”
Uyu muyobozi kandi yongeye ko igikorwa nk’icyi cyo kugarura ibisagazwa by’abantu mu bihugu bakomokamo ari icy’ingenzi kandi ko bigira uruhare mu gusubiza ishema amateka.
Ati” Ibi bigira uruhare mu kuzahura iterambere ry’umuryango mugari n’ishema ry’umuco w’ U Rwanda”
Mu Kwakira umwaka ushize nibwo Radiyo Mpuzamahanga y’Abadage yatangaje ko mu Budage hari uduhanga tw’abantu bakomoka muri Afurika yiburasirazuba.
Muri iyi mibare, abasaga 986 ni Abanyarwanda bagiye bajyanwa mu gihe cy’ubutegetsi bwa gikoloni bw’Ubudage mu Rwanda. Abandi 41 bivugwa ko ari Abanyatanzaniya, bane b’Abarundi na 54 bivugwa ko bakuwe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


