yk.png

U Rwanda rusaba u Bwongereza gukurikirana batanu bakekwaho jenoside, bacyidegembya

Sangiza iyi nkuru

Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza, Ambasaderi Yamina Karitanyi kuri uyu wa 8 Mata 2021 yabusabye gukurikirana Abanyarwanda batanu bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze imyaka myinshi bidegembya.

Iri jambo Ambasaderi Karitanyi yarivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na Komisiyo Nkuru y’u Rwanda mu Bwongereza, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi ntumwa yavuze ko bibabaje kuba hari abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya, barimo batanu bari mu mijyi itandukanye y’u Bwongereza, ariko ubutabera bw’igihugu bukaba butabakurikirana.

Karitanyi yagaragarije u Bwongereza ko kudakurikirana aba bakekwa bigaragaza ubukererwe mu gutanga ubutabera ku barokotse jenoside. Agira ati: “uku gukererwa k’ubutabera ku barokotse jenoside, ni ukudatangwa k’ubutabera.”

yk.png

Aba bakekwa ni: Célestin Mutabaruka ukora ivugabutumwa, Dr Vincent Bajinya usanzwe ari umuganga, Emmanuel Nteziryayo, Célestin Ugirashebuja na Charles Munyaneza; bigeze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Bwongereza, banagezwa imbere y’urukiko ariko urubanza rwabo rurahagarara, ndetse bararekurwa.

U Bwongereza bwanze kohereza mu Rwanda aba bakekwa kugira ngo ubutabera bwarwo bubakurikirane, buvuga ko “batabona ubutabera buboneye, babaye boherejwe mu Rwanda.”

5suspects.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *