U Rwanda ruzaberamo inama ya munani y'akanama ka FIFA

Sangiza iyi nkuru

Inama ya mbere y’akanama ka FIFA muri uyu mwaka  yaberaga i Bogota, mu gihugu cya Colombia yafatiwemo imyanzuro myinshi harimo guhitamo u Rwanda nk’igihugu kizakira inama ya 8 izaba kuva ku wa 25-26 Ukwakira 2018.
Mu yindi myanzuro yose yafashwe ivuga ku iterambere ry’umupira w’amaguru, aka kanama kemeje ko Ubufaransa ari bwo buzakira inama ya 9. Iyi nama izaba tariki 6 Kamena 2019. Ikinini izaba igamije ni ugufungura imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore 2019.
Igihugu cya Peru cyatoranyirijwe kuzakira imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 na 20, abahungu n’abakobwa. Iyi mikino izaba mu 2019. Iyi mikino ni yo u Rwanda ruherutse kwivana mu bihugu bishaka kuzayakira ku mpamvu z’imyiteguro yari ikiri kure.
Aka kanama kandi kemeje uburyo imikino y’igikombe cy’isi izabera mu Burusiya 2018, ikoranabuhanga ry’umusifuzi wa kane, VAR ( Video Assistant Referee) buzatangira gukoreshwa mu rwego rwo kumara impaka zagiye ziba nyuma y’ibyemezo abasifuzi  bafataga. Ubu buryo bwaje ari kamarampaka. Ikindi kandi, igihe bizaba ngombwa ko nyuma y’iminota 90 hongerwaho indi 30 kubera ko amakipe yanganyije, buri kipe izajya yemererwa undi mukinnyi umwe w’umusimbura.
Ubusanzwe aya mategeko abiri yashyizweho na IFAB( International Football Association Board) nyuma y’inama rusange y’132 bari bakoze ariko biba ngombwa ko aza kwemezwa n’aka kanama.
https://www.youtube.com/watch?time_continue=2&v=YUhDq6HCeXE
Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *