Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rwirinda kujya mu ntambara na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, Mukuralinda yasobanuye ko icyo u Rwanda ruzakora mu gihe rukomeje kugirana ibibazo by’umutekano na RDC, ari ukwitabaza inzego mpuzamahanga zishinzwe kubikemura.
Yatanze urugero rw’ubushotoranyi Leta y’u Rwanda ishinja RDC, aho ibisasu byarashwe muri iki gihugu biturutseyo tariki ya 19 Werurwe n’iya 23 Gicurasi 2022. Yagize ati: “Ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashobora kurasa. Ni ukuvuga ngo ku ruhande rw’u Rwanda umwuka wo kurwana ntuhari.”
Mukuralinda yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwahisemo inzira y’amahoro mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bituruka mu burasirazuba bwa RDC ariko bigasa n’aho bitagize icyo bitanga, bitazaruca intege.
Yagize ati: “Kuba ntacyo bitanga ntabwo ari byo bitubuza ngo biduce intege ngo ntitubikomeze. Tuzakomeza mpaka. Tuzakomeza kugeza igihe amahoro azira kandi binyuze mu nzira y’ibiganiro, mu nzira y’imishyikirano kugira ngo twirinde intambara kuko nta nyungu n’imwe u Rwanda aho rugana, aho rugeze, rufite mu gusubira mu ntambara.”
Gusa Mukuralinda avuga ko guverinoma ya RDC rimwe na rimwe igenda gahoro mu nzira z’amahoro zo gukemura ibi bibazo.


