Guverinoma y’u Rwanda mu minsi iri imbere ishobora gutangira kwakira impunzi ziba muri Denmark; igihugu cyiganjemo izikomoka mu bihugu nka Syria na Iraq.
Ni nyuma y’aho tariki ya 24 Mata 2021iyi guverinoma yasinye amasezerano arebana n’impunzi n’iya Denmark, nk’uko The East African dukesha aya makuru yabitangaje.
Aya masezerano yasinyiwe i Kigali na Minisitiri wa Denmark ushinzwe abinjira n’abasohoka, Mattias Tesfaye, Minisitiri w’Iterambere muri Denmark, Flemming Moller Mortensen n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, Prof. Nshuti Manasseh, ku ruhande rw’u Rwanda.
Mu bikubiye muri aya masezerano harimo: ubufatanye mu gushakira ibibazo by’ubuhunzi no kwimuka, guhererekanya impunzi, kurwanya ukwimuka kutubahiriza amategeko, kurwanya icuruzwa ry’abantu, kurwanya ishimutwa ry’abantu n’iterabwoba, guhererekanya amakuru ku bakurikiranwaho ibyaha, n’ibindi.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Denmark yiyemeje gutera inkunga gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gucumbikira by’agateganyo impunzi zituruka mu bindi bihugu; mu bijyanye n’amafaranga, guhanga imirimo no guteza imbere imibereho y’impunzi.
The East African yatangaje ko igitangazamakuru cyo muri Denmark cyahishuye ko iki gihugu giteganya kohereza impunzi mu nkambi iri mu gihugu cyo muri Afurika, gusa guverinoma y’u Rwanda ntabwo iratangaza niba ari yo yaba igiye kuzakira.
Si ubwa mbere Guverinoma y’u Rwanda yaba yemeye kwakira impunzi ziba mu mahanga kuko na tariki ya 10 Nzeri 2019 yasinye amasezerano na AU ndetse na UNHCR yo kwakira by’agateganyo 500 zaheze muri Libya zashakaga kujya i Burayi.
Izi mpunzi zagiye ziza mu byiciro zacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, mu gihe zitegereje ibindi bihugu byazituza mu buryo buhoraho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


