Mu bikorwa by’inama y’inteko rusange ya Loni ikomeje kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida Kagame yagiye yitabira inama zitandukanye, agaragazamo uko u Rwanda ruhagaze muri iyi minsi kuri politiki mpuzamahanga zitandukanye n’ibindi.
Ku munsi w’ejo hashize, ku wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017, yitabiriye Inama y’akanama gashinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’Amerika na Afurika, (Corporate Council on Africa).
Kuri iyi nshuro ibiganiro byahurije hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika na Amerika, baganira ku hazaza h’ubucuruzi hagati y’imigabane yombi.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo bitandukanye birimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni, ariko nyuma rwagiye rukora byinshi birimo kwiyubaka, gukorana n’amahanga, gutsura umubano, kunoza ishoramari n’ibindi.
Ati “U Rwanda rwabaye rubi rugaragaza ikibi gikomeye umuntu ashobora gukora, ariko kuri ubu rwerekana ibyiza umuntu yakora.”
Umukuru w’u Rwanda agendeye ku ngamba u Rwanda rwafashe kugirango rutere imbere ku buryo burambye, yavuze ko rwibanze ku kureba uburyo gushoramo imari byabera buri wese, hashyirwaho imiyoborere inogeye ingamba zihamye ndetse no kurwanya ruswa kandi hagashishikarizwa abikorera harebwa ko bakora mu buryo buhendutse cyane.
Ati” iyi niyo mpamvu u Rwanda ruhora ruza imbere mu ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no korohereza ishoramari.”
U Rwanda kandi rwabonye ko icyangombwa ari ukumenya ko ishoramari rya mbere rigomba gushingira ku muturage, ariko cyane cyane ufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora igikenewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze ko guhindura imyumvire ari ingenzi cyane kuko icyari gikenewe, ari uko abaturage bagomba gutekereza byagutse, bakarebera hamwe ibyo bafite n’uburyo babibyaza umusaruro bo ubwabo badategereje kugaburirwa n’abandi.
Ati “Tugomba kwizera ko buri wese yumva ko ashobora kandi agomba gukora ikintu icyo ari cyo cyose kandi akagikorera iwe.”
Abanyarwanda bazi neza ko batakora byose, ko batagera aho bifuza ari bonyine, ko bashaka abafatanyabikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kagame yavuze ko Isi igomba kureba Afurika nk’umufatanyabiikorwa, ahantu waza ugafatanya n’abandi mu bucuruzi, kandi ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo gukora ibitnu byiza byujuje ubuziranenge kugirango bihangane n’iby’abandi ku Isi mu biciro n’ubwiza.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com


