U Rwanda rwagaragarije Amerika umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu karere utari M23

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC ari umutwe wa FDLR, aho kuba M23 nk’uko abenshi babyibwira.

Ni nyuma y’uruzinduko Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken ari kugirira i Kigali.

Ni uruzinduko rugamije gutsura umubano usanzweho hagati y’u Rwanda na Amerika.

Uru ruzinduko rwasize Blinken agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo.

Aha muri Congo ni ho Anthony Blinken yaje mu Rwanda aturuka, mu ruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Blinken mu kiganiro we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta bagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko we na Perezida Tshisekedi baganiriye ku mwuka mubi uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ahanini kubera imitwe ya FDLR na M23.

Yavuze ko yaba ibiganiro na Tshisekedi ndetse n’ibyo yagiranye na Perezida Kagame, yasabye ko buri gihugu cyubaha ubusugire bw’ikindi ndetse byombi bikanahagarika gufasha iriya mitwe.

Minisitiri Vincent Biruta ku rundi ruhande yagaragaje ko amahanga yitiranya ibintu agashyira mu majwi u Rwanda na M23 ikunze kurwutirirwa, kandi nyamara umuzi w’ikibazo ari FDLR.

Yagize ati: “M23 bavuga uyu munsi ifite aho yaturutse. Ikibazo gikomeye cy’umutekano wahungabanye bikomeye mu myaka myinshi irenga 20 ishize; hafi 30 mu burasirazuba bwa Congo ndetse rimwe na rimwe byototera ibihugu bituranye na Congo birimo n’u Rwanda, bishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 aho ingengabitekerezo yayo yimuriwe muri Congo ijyanwe n’abari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda.”

Biruta yasobanuye ko aba bajenosideri ari bo bagiye bashyiraho imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ari na ko FDLR yavutse.

Yunzemo ko “ushaka kubona igisubizo kirambye ku mutekano mu burasirazuba bwa Congo ndetse no muri aka karere agomba kureba ikibazo cya FDLR kuko ni cyo kibazo gishamikiyeho ibindi byose.”

Hari raporo impuguke za Loni ziheruka kugaragaza u Rwanda nka nyirabayazana w’umutekano muke uri muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kurushinja guha ubufasha M23.

Minisitiri Biruta yavuze ko iyo abakoze izi raporo bagiye bagashikuzamo M23 n’u Rwanda kandi bigaragara ko hari imikorere isanzwe hagati ya FDLR n’Igisirikare cya Congo, baba bashaka gushakira ikibazo aho kitari kandi aho kiri hazwi.

Yavuze ko mu zindi mpamvu harimo imvugo zibiba urwango zibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi badashakwa n’abategetsi ba Congo, ari na yo mpamvu bamwe muri bo bashinze M23 ngo birwaneho.

Biruta kandi yavuze ko nka Guverinoma y’u Rwanda bemereye Leta Zunze Ubumwe ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo umutekano ugaruke mu karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo, gusa nanone bamumenyesha ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rufite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwarwo ku bw’umutekano w’abarutuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *