rwanda_den.jpg

U Rwanda rwahakanye umugambi wo kwakira impunzi ziba muri Denmark

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko itigeze isinya amasezerano yo kwakira impunzi ziba muri Denmark, bitandukanye n’ibyatangarijwe ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ryemeza ko ibihugu byombi tariki ya 28 Mata 2021 byasinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira.

Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere, Flemming Moller Mortensen na Minisitiri w’Abinjira n’Abasohoka, Mattias Tesfaye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh.
rwanda_den.jpg

Iri tangazo rigira riti: “ Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”
itangz.jpg

Ibitangazamakuru bitandukanye byari byatangaje ko ibikubiye muri aya masezerano “yasinywe tariki ya 27 Mata” birimo: ubufatanye mu gushakira ibibazo by’ubuhunzi n’abimukira, guhererekanya impunzi, kurwanya ukwimuka kutubahiriza amategeko, kurwanya icuruzwa ry’abantu, kurwanya ishimutwa ry’abantu n’iterabwoba, guhererekanya amakuru ku bakurikiranwaho ibyaha, n’ibindi.

Soma iyi nkuru umenye ibyatangajwe mbere kuri aya masezerano https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwaba-rugiye-kwakira-impunzi-zikomoka-muri-Syria-na-Iraq

Ibi byatumye abarimo Nils Muižnieks uhagarariye umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ku mugabane w’Uburayi, yamagana iyi ngingo ndetse amakuru aturuka muri Denmark avuga ko hari impunzi zamaganye iki cyemezo.

Soma ubutumwa bwa Nils kuri iyi ngingo hano https://bwiza.com/?Igikorwa-cyo-kohereza-mu-Rwanda-abasaba-ubuhungiro-bageze-muri-Denmark-cyaba

Nils Muižnieks yavuze ko igikorwa cyo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro cyaba kibabaje kandi kinyuranye n’amategeko mpuzamahanga. Yagize ati: “Igikorwa cyose cyo kugerageza kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro bageze muri Denmark cyaba kibabaje, ariko cyaba kinanyuranyije n’amategeko”.

Denmark icumbikiye impunzi ziganjemo izahunze ibibazo by’umutekano muke muri Syria na Iraq. Iherutse gutangaza ko igiye kohereza izituruka muri Syria isobanura ko igihugu zikomokamo ubu kirimo umutekano, ariko zanze gutaha ziranigaragambya.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *