Raporo yasohowe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International , yashyize u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika n’uwa mbere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa. Ni imyanya yombi u Rwanda rwari runariho muri raporo iheruka.
U Rwanda ruri ku mwanya wa kane muri Afurika inyuma y’ibihugu nk’ibirwa bya Seychelles, Botswana n’ibirwa bya Cape Verde. Cyakora cyo n’ubwo u Rwanda ruhagaze neza muri Afurika mu kurwanya ruswa, ku rwego rw’isi iyi raporo igaragaza ko rwasubiye inyuma dore ko rwatakaje amanota atatu yose, bigaragara ko hari intambwe ikeneye guterwa kugira ngo iranduke burundu. Ibi birajyana n’ubushakashatsi Transparency International iheruka gushyira ahagaragara bugaragaza ko inzego z’umutekano, iz’ibanze, ubutabera ndetse n’ibigo bitandukanye biri ku isonga mu kugaragaramo ruswa kandi bisa n’ibyabaye karande. Ubu bushakashakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index bwari bumuritswe ku nshuro ya 10, bwerekanye ko mbere y’uko Ubugenzacyaha buva muri Polisi ngo ruswa yari muri 6.8%, nyuma yo kwegurirwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruswa izamukaho 8%. Ibigo bya Leta byagaragayemo ruswa kurusha ibindi, ku isonga hari ibyigisha ubumenyi ngiro (TVETs) aho iri ku kigereranyo cya 12.80%, mu gihe polisi y’igihugu ikorera mu muhanda ari iya kabiri. Umwanya wa gatatu washyizweho urwego rw’abikorera aho ruswa ihagaze ku kigero cya 9.9%, mu gihe RIB yari yashyizwe ku mwanya wa kane. Gusa inzego nka Polisi ndetse n’ikigo cya REG byatanze icyizere kuko ugereranyije no mu 2018, ruswa yagaragaragamo yaragabanyutse. Magingo aya ibihugu bihagaze neza ku isi mu kurwanya ruswa kurusha ibindi birimo Denmark, Nouvelle-Zélande, Finland, Singapore na Suède. Ibihugu bitanu bya nyuma byo ni Venezuela, Yémen, Syria, Sudani y’Epfo na Somalia. U Rwanda ni rwo rwonyine muri aka karere rufite amanita ari hejuru ya 50 %. Ibihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ifite 18, Uganda ifite 28, u Burundi bufite 19 mu gihe Tanzania ifite 37%.


