U Rwanda rwakajije ubugenzuzi ku mupaka warwo na Congo

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwakajije ubugenzuzi ku mipaka yarwo by’umwihariko ku mupaka warwo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda avuga ko biri mu rwego rwo kurinda abaturage barwo indwara 3 zihangayikishije muri iyi minsi harimo indwara y’Umuriro w’Igikatu imeze nabi muri Angola, igihugu gituranye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ishaka kumenya neza ko Abanyekongo binjira mu Rwanda batanduye iyo ndwara.

Guverinoma y’u Rwanda kandi muri urwo rwego irasaba abinjira mu Rwanda baturutse muri Congo kujya baza bitwaje amakarita bikingirishirijeho indwara y’Umuriro w’Igikatu izwi nka Fievre Jaune haba mu kwinjira cyangwa gusohoka igihugu. Gusuzuma iyi ndwara kandi bigiye kujya binakorerwa ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

2012112032857731734_20

Nk’uko byemezwa na minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, ngo u Rwanda rufite impungenge z’indwara 3, arizo: Umuriro w’igikatu, Zika n’Umuriro wibasira amatungo wagaragaye muri Kenya kandi ngo ukaba unafata abantu. Minisitiri yongeyeho ko hari n’Abanyekongo bagaragayeho Umuriro w’Igikatu bari baturutse muri Angola.

Ese gusuzuma bizajya bikorwa bite?

Mu kwinjira mu Rwanda hazajya habaho gupima umuriro. Umunyamahanga naza nta karita yikingirijeho, azajya ashyirwa mu kato. Niba umuntu arwaye, azajya ahabwa ubuvuzi bwose. Naramuka aje aturuka mu gihugu cyagaragayemo icyorezo, azajya ashyirwa mu kato cyangwa asubizwe aho aturutse. N’iyo kandi abinjira bazajya baba bafite amakarita bikingirijeho bazajya basuzumwa byihuse ngo harebwe niba bafite ubudahangarwa buhagije.

Nk’uko Radio Okapi ivuga, minisitiri w’ubuzima muri Congo, Félix Kabange Numbi, ngo kuwa 21 Werurwe yari yatangaje ko muri Congo nta cyorezo cy’indwara y’Umuriro w’Igikatu ihari, gusa yemera ko hari aho yaketswe mu Ntara ya Kongo-Central.

Abarwayi bayisanzwemo ngo bakaba bari baturutse muri Angola, aho iyi ndwara yibasiye abantu kuva mu Ukuboza umwaka ushize.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *