pic-19-586a3-0097e-21ef2

U Rwanda rwamaganye ibirego bishinja RDF gufatanya na M23 kwica abanye-Congo 319

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi “ibirego by’ibinyoma” by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bivugwa ko umutwe wa M23 wakoreye abantu 319 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri uku kwezi ni bwo Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Volker TĂĽrk, yashinje “M23 ishyigikiwe n’abagize ingabo z’u Rwanda” kwicira bariya baturage b’abasivile muri Teritwari ya Rutshuru, mu kwezi gushize.

OHCHR ivuga ko M23 yishe abo bantu ngo biganjemo abahinzi hagati y’itariki ya 9 n’iya 21 Nyakanga, nyuma yo kubakekaho kuba abarwanyi b’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

U Rwanda biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama, rwagaragaje ko OHCHR mu birego yashyize kuri RDF nta gihamya cyabyo yigeze itanga.

Iti: “U Rwanda ruteye utwatsi ibirego by’ibinyoma bigaragara mu itangazo riheruka gusohorwa n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye Bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).”

“OHCHR yavuze nta kimenyetso na kimwe, kugenzura ibyo yavuze, cyangwa intandaro yatumye Ingabo z’u Rwanda “zifasha” mu iyicwa ry'”abasivile 319″ mu mirima yo mu burasirazuba bwa RDC. Kwinjiza mu buryo budakwiye RDF muri ibi birego ntabwo byemewe kandi bitera kwibaza ukwizerwa kwa OHCHR n’imikorere yayo.”

U Rwanda kandi rwagaragaje ko biriya birego bishobora kubangamira inzira zikomeje zo gukemura amakimbirane yo muri RDC, aho ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MONUSCO) zimaze imyaka myinshi zarananiwe kurinda abaturage bugarijwe n’umutekano muke.

M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, na yo iheruka kwamagana biriya birego ivuga ko byakozwe mu rwego rwo kuyisiga icyasha.

Bisimwa yavuze ko OCHCR isanzwe ifite abakozi bakorera mu kwaha kwa Leta ya RDC yahimbye biriya birego, mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi umutwe wa ADF uheruka gukorera ahitwa Komanda ho mu ntara ya Ituri Ingabo za FARDC zagizemo uruhare.

M23 ivuga ko ubwayo yakoze iperereza ku bwicanyi ingabo zayo zishinjwa gukorera muri Teritwari ya Rutshuru, igasanga butarigeze bubaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *