Guverinoma y’u Rwanda yanenze imyitwarire ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wakunze kugaragaza ko ashyize imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, gusa ibitero FARDC ikomeje kugaba kuri M23 n’imvugo z’abategetsi b’i Kinshasa bikaba bikomeje kwerekana ibitandukanye.
Ni ibikubiye mu itangazo Yolande Makolo usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma yaraye anyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Guverinoma yavuze ko “bitandukanye n’ibyatangajwe na Perezida wa RDC ko igihugu cye gishyize imbere inzira za dipolomasi mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ibimaze iminsi bitangazwa n’ibikorwa bigaragaza ko RDC ikiri mu nzira zo kongera imirwano. Ibirenze ibyo FARDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itemewe irimo na FDLR.”
Yavuze ko ibitero bya gisirikare Ingabo za RDC zongeye kugaba ku mutwe wa M23 bihabanye n’ibigenwa n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda, ndetse yungamo ko gukomeza kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, gukoresha intwaro ziremereye hagamijwe kurasa ku duce twegeranye n’umupaka w’u Rwanda ndetse n’ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda “si ibyo kwihanganirwa.”
Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Congo Kinshasa ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR bakorana n’inyeshyamba za M23.
Uyu mutwe mu matangazo wagiye usohora wakunze kugaragaza ko Ingabo za Congo Kinshasa ari zo zatangije iyo mirwano.
Hagati aho Perezida Tshisekedi mu ngendo amaze iminsi akorera mu mahanga ntiyahwemye gushyira u Rwanda mu majwi avuga ko ari rwo ruri inyuma y’uriya mutwe, ibyo rwakunze kunyomoza.
M23 yakunze kugaragaza kenshi ko yifuza ibiganiro n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, ariko nanone ikagaragaza ko mu gihe cyose izaba yagabweho ibitero izirwanaho.
Hagati aho kuva muri Kamena uyu mwaka ubwo i Nairobi haberaga inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yigaga ku kibazo cy’umutekano wo muri Congo, abategetsi b’i Kinshasa bari bemeye ko bagomba kuganira n’imitwe irimo M23 gusa birasa n’ubwo bamaze kwisubira.
Gahunda y’ibiganiro kandi Perezida Tshisekedi yemeye ko agomba kuyikurikiza ubwo yahuriraga na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Luanda muri Angola, ndetse yanayisabwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ubwo yamuhurizaga na Perezida Kagame i New York mu rwego rwo gushaka umuti.
Gahunda ya RDC yo kutaganira na M23 yaraye yongeye gushimangirwa na Minisitiri w’itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya.
Uyu yavuze ko nta santimetero n’imwe y’ubutaka bwa Congo igomba gusigara mu biganza by’umutwe wa M23; ashimangira ko hagomba kwifashishwa ingufu za gisirikare mu kwirukana uriya mutwe.

6 Responses
U Rwanda rwanenze imyitwarire ya Tshisekedi kubera ibitero FARDC ikomeje kugaba kuri M23
Vamungendo zogusebanya njya mubiganiro nibutabishaka Goma tuyifate ntituzongera kuguhendahenda President rdc
U Rwanda rwanenze imyitwarire ya Tshisekedi kubera ibitero FARDC ikomeje kugaba kuri M23
Ariko umenya nawe atazongera kubahendahenda! Hahahahah!

Mbona ababanyekongo badusinziriza kabisa. Ari Thisekedi ari Makolo, bombi bagomba kubabaziranye kubyo badutangariza n’ibyo baduhisha. Nonese uretse kuzambya dipolomasi y’Urwanda, Makolo yasobanura ate ukuntu Urwanda ruvugira M23, rugategeka abo Kongo igomba gukorana nabo ngo ibohoze ubutaka bwayo? Ubusanzwe Makolo yagombye kwifata igihe ikibazo kireba kimwe mu gihugu afitiye ubwenegihugu. Bigaragarira buri wese ko atobera dipolomasi y’Urwanda.