U Rwanda rwasabwe gutanga umusimbura wa Bazivamo muri EALA

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Umunyarwanda Christophe Bazivamo agiriwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), iyi nteko yandikiye ubuyobozi bw’u Rwanda ibusaba gutanga umuntu uzasimbura Bazivamo.

Nyakubahwa Bazivamo yagizwe uwungirije Umunyamabanga Mukuru wa EAC mu nama ya 17 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yateraniye I Dar es Salaam muri Tanzania kuwa 08 Nzeri. Mu cyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat mfumukeko akaba yarakiriye umwungirije uzaba ushinzwe imari n’imiyoborere.

Mbere yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa EAC, Christophe Bazivamo yahagarariye u Rwanda muri EALA. Nyuma yo kurahirira imirimo mishya rero, umwanya we muri EALA ukaba nta muntu uwurimo nk’uko Dailynews dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

bazivamo
Nyakubahwa Christophe Bazivamo ubwo yarahiriraga kuba umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC

Umuyobozi wa EALA, Hon. Daniel Kidega, yatangaje ko uyu mwanya nta muntu uwurimo, yandikira umuyobozi w’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda amusaba kohereza ugomba gusimbura Bazivamo, aho biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igomba gutora undi muntu mushya uzajya mu mwanya wa Bazivamo kugeza muri Kamena 2017.

Hon. Bazivamo yageze muri EALA mu 2011 asimbuye Damien Habumuremyi wari umaze kugirwa minisitiri w’uburezi. Nyuma habumuremyi yaje kugirwa Minisitiri w’Intebe, umwanya yabayeho kugeza ubwo yasimburwaga na Anastase Murekezi mu 2014.

Muri EALA, Bazivamo yari akuriye komite ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo n’umutungo kamere. Mbere kandi, Bazivamo yakoze imirimo itandukanye muri guverinoma y’u Rwanda nk’aho yabaye minisitiri w’ubutaka, ibidukikije , amashyamba, amazi n’ubucukuzi bwa mine, yabaye kandi minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’uw’umutekano. Kuri kandi bazivamo ni visi perezida w’ishyaka FPR/Inkotanyi riri ku butegetsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *