U Rwanda rwasabye Uganda gusenya gereza za RNC na RUD-Urunana ziri ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Mu nama yahurije hamwe intumwa z’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda i Kigali, Leta y’u Rwanda yasabye iya Uganda gusenya gereza z’imitwe ya RNC na RUD- Urunana ziri ku butaka bwayo.

Ni inama yitabiriwe n’abaminisitiri hatandukanye b’ibihugu byombi, ikaba ibanziriza iyo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bazahuriramo i Gatuna, ku wa 21 z’uku kwezi.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Hari kandi Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Gen. Patrick Nyamvumba, n’abandi bayobozi batandukanye.

Intumwa za Uganda zo zari ziyobowe na Minisitiri wa Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa, Minisitiri w’ubutabera, William Byaruhanga, Gen. Jeje Odongo uyobora Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Olive Woneckha, n’abandi.

U Rwanda rwasabye Uganda gufunga imiryango ya gereza z’iriya mitwe ziri ku butaka bwayo, nyuma y’uko hakunzwe kuvugwa Abanyarwanda bafungiye muri gereza zitazwi muri Uganda. Abenshi muri aba bivugwa ko ari abanze kwinjira muri iriya mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ikindi Leta y’u Rwanda yasabye iya Uganda, ni uko itabwa muri yombi rya hato na hato Abanyarwanda bw’inzirakarengane bakorerwa rihagarara, ndetse iki gihugu kikaba cyasabwe guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose giha imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Inama yo kuri uyu wa Gatanu yari igamije kurebera hamwe aho ishyirwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama zahurije i Luanda abakuru b’ibihugu bya Uganda, u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Angola rigeze.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Rwanda rwasabye Uganda gusenya gereza za RNC na RUD-Urunana ziri ku butaka bwayo
    mbanje kubasuhuza.Nashakaga kumenya icyo Uganda yaba yasabye kuko uko bimeze kose nayo hari impamvu ituma ishyijyikira cg se ikora biriya byose iahinjwa.

  2. U Rwanda rwasabye Uganda gusenya gereza za RNC na RUD-Urunana ziri ku butaka bwayo
    mbanje kubasuhuza.Nashakaga kumenya icyo Uganda yaba yasabye kuko uko bimeze kose nayo hari impamvu ituma ishyijyikira cg se ikora biriya byose iahinjwa.

  3. U Rwanda rwasabye Uganda gusenya gereza za RNC na RUD-Urunana ziri ku butaka bwayo
    IZO GEREZA ZEMEWE?

  4. U Rwanda rwasabye Uganda gusenya gereza za RNC na RUD-Urunana ziri ku butaka bwayo
    IZO GEREZA ZEMEWE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *