ad0506f177fd202371a0e5c1a2179fcf42e35365f057ad4f5390e29ade705754-1200-675

U Rwanda rwashimiye RDC yabonye itike y’Igikombe cy’Isi 

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Les Léopards’, nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026.

Iyi kipe yabonye itike yo kuzakina ririya rushanwa rizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique mu mpeshyi y’uyu mwaka, nyuma yo gusezerera Jamaica bari bahuriye mu mukino wa kamarampaka iyitsinze igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe na myugariro Axel Tuanzebe.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimye uburyo ikipe ya Congo igizwe n’abakinnyi baturutse mu bice bitandukanye yashoboye kurangwa n’ubumwe.

Ati: “Umupira w’amaguru ni mwiza kuko ikipe igizwe n’abantu baturutse mu ntara zitandukanye, bavuga indimi zitandukanye kandi bafite inkuru zitandukanye, bashobora kwambara umwambaro umwe bagatuma igihugu cyose kigira inzozi. Uwo mwuka w’ubumwe ni uw’agaciro gakomeye cyane ku buryo utagomba guhindurwamo urwango. Turabashimira! Fimbu”.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice we yagize ati: “Leopards, bahagurutse bahagarariye Afurika! Turashimira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo—nimujye guhagararira neza umugabane wacu ku rwego rw’isi.”

Congo Kinshasa yaherukaga mu Gikombe cy’Isi mu myaka 52 ishize, iri mu tsinda K isangiye n’amakipe y’ibihugu bya Portugal, Colombia na Uzbekistan.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *