Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyamuritse ‘Application’ izajya ifasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kureba amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse ikazanagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.
Iyi ‘Application’ yiswe “Dubbed Liberation History Tourism Trail”, irimo amakuru ajyanye n’ahantu 44 nyaburanga habumbatiye amateka y’urugamba rwo kwibohora, mu turere 6 tw’igihugu. Izaba kandi igaragaza ibindi bintu umuntu yakwifashisha nka hoteli, amacumbi n’ibindi.
Igitekerezo cyo gukora iyi ‘Application’ cyashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bwa Minisitiri y’Ingabo na FPR, ikaba izazamura Ubukerarugendo bwombi, bwaba ubw’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.
Umuyobozi w’Ishami r’Ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza asobanura iby’iyi ‘Application’ yavuze ko icyo igamije cyane ari ukuzamura urwego rw’ubukerarugendo ndetse no kugitira akamaro abanyarwanda. Yagize ati: “Kubika amateka y’urugamba rwo kwibohora ntibifite akamaro ko kuzamura ubukerarugendo gusa ahubwo bizanatanga imirimo ibyara inyungu ku Banyarwanda muri rusange”.
Yakomeje avuga ko iyi ‘Application’ izahuza umurage n’ibyiza nyaburanga ndangamuco byari bisanzwe bihuruza amahanga.
Iyi ‘Application’ kuyibona ni ukujya kuri ‘Google Play Store’ cyangwa kuri ‘Apple’s App Store’ ahasanzwe hashakishirizwa izindi ‘Applications’.


